Zimbabwe irarebana ay'ingwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika bipfa inkingo za Covid-19

Zimbabwe irarebana ay'ingwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika bipfa inkingo za Covid-19

Jul 24,2021

Umwuka si mwiza hagati ya Guverinoma ya Zimbabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bitewe n’inkingo z’icyorezo cya Covid-19.

Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byatutumbye ubwo Ambasade ya USA yashakaga guha ishyaka MDC Alliance ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe inkingo 500,000 za Johnson & Johnson kugira ngo ritangire gahunda yo gukingira abaturage.

Ni mu gihe Guverinoma ya Zimbabwe yo nta gahunda ifite yo gukoresha inking zirimo Johnson & Johnson, keretse gusa izikorerwa mu Bushinwa, mu Burusiya no mu Buhinde.

Umuvugizi wa Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, George Charamba yatangaje ko igihugu cye cyanze izi nkingo, ubu zikaba zaragumye mu nyubako ya Ambasade ya USA.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, Charamba yashinje iyi Ambasade gushaka kwivanga muri gahunda ya Guverinoma. Ati: “Gahunda ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe ni ukugira ngo guverinoma yemere ko inkingo zitemewe zinjire kandi zitangire gukoreshwe, yifashishije Covax.”

Charamba muri ubu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanuye iyi mpano ya Ambasade ya USA kuri MDC Alliance ko ishingiye kuri politiki.