Sobanukirwa imico y'abantu ugendeye kuri group y'amaraso yabo

Sobanukirwa imico y'abantu ugendeye kuri group y'amaraso yabo

Jul 25,2021

Ni kenshi bivugwa ko abantu bahuje group z’amaraso baba banahuje imico ni ukuvuga ibyo bakunda, ibyo banga, ibibashimisha n’ibindi binyuranye.

 

Gusa tubanze tuvuge ko iyi ari theory, yatangiriye mu buyapani, ariko ubu yamaze gukwira ahantu hose. Bivuze rero ko utahamya 100% ko ibivugwa uzabibona ku bantu bose.

 

Ariko nanone ntitwabura kuvugako n’ibindi byinshi twiga cyangwa twize bitangira ari theory bikazarangira na siyansi yerekanye ko aribyo.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe isano iri hagati y’ imico, ibyo dukunda, ibituranga na groupe z’ amaraso.

 

Group A

Barangwa no gusabana, bakaba inararibonye, bakunda kwiyitaho kandi icyo bakunze bacyihambiraho.

Kuko badakunda kubangamirana, bakunda guhisha amarangamutima yabo.

Bamwe muri bo ntibagira kwihangana, bakagira n’ikibazo cy’ibitotsi.

Iyo bahawe ubuyobozi barabyanga kuko batihanganira stress. Uko kudahangana na stress bibagabanyiriza ubudahangarwa ku ndwara.

Kuko batagira acid yo mu gifu ihagije, bagomba kugabanya kurya ibiva ku matungo.

Group B

Abantu bo muri iri tsinda bagira imico iri hagati y’iya A na O. Bakunda kumva abandi mbere yo gukora impinduka cyangwa guhangana n’ikibazo.

Bateye nk’uruvu: bisanisha naho bageze bityo bibafasha kugira inshuti nyinshi.

Kuko bafite abasirikare b’umubiri bakomeye ntibakunda kuzahazwa n’indwara ziterwa na virusi.

Gusa iyo batariye neza bahura n’ikibazo cyo kubura isukari mu mubiri.

Group AB

Baramenyekana cyane kandi barigaragaza. Kandi bakunze kuboneka nk’intungane cyangwa abanyakuri.

Bagira urugwiro kandi bagaragaza urukundo cyane. Iyo mukundana uba uhiriwe. Mugirana ibihe byiza.

Kimwe na A, ntibihanganira stress.

Bagira imbaraga n’umurava kuruta A, gusa kubera umubiri wabo utihanganira stress cyane, basabwa kwitonda.

Biragora kubona uwo bahuza. Iyo abonye mudahuza, muratandukana agakora ibye uko abyumva.

Ku byo kurya bamwe bitwara nka A, abandi nka B.

Group O

Barangwa no kwiyemera, kwigirira icyizere, kugira intego no kuba abayobozi.

Bagira abasirikare bakomeye, bahangana n’indwara kandi bagira umubiri ufite ingufu.

Bihanganira stress kurenza andi matsinda

Amaraso yabo agira umuvuduko kandi sport y’ingufu ntacyo ibatwara niyo bayikora isaha yose ku munsi.

Bakunda kurya ibimera kuruta ibiva ku matungo.

Mu mibanire, nta muntu badashobokana kuko bakunda gusabana, kujya inama no kugira impuhwe.

Twibutse ko kugirango umenye group yawe ugana aho bapimira amaraso bakakurebera.

Ibi tuvuze haruguru ntiwabiheraho ngo uhite wemeza group yawe. Kandi niba ubonye hari ibivuzwe bitakuranga muri group yawe nuko iyi ari theory. Twabivuze tugitangira.