Umugabo yatawe muri yombi ashubije umukozi we wo mu rugo iwabo kuko yanduye Covid-19
Jul 25,2021
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 24 Nyakanga 2021 yafatiye mu Karere ka Nyanza umugabo wari utwaye umukozi wo mu rugo mu modoka, amusubije iwabo kuko ngo yanduye icyorezo cya Covid-19.
Uyu mugabo wari wipfutse mu isura no ku mubiri hose kugira ngo atandura iki cyorezo, ubwo yerekwaga itangazamakuru yasobanuye ko impamvu yabikoze ari uko uyu mukozi yanze kwishyira mu kato ngo atanduza abo mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yasobanuye ko uyu mugabo usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali yari afite uruhushya rumwemerera kujya mu Karere ka Kamonyi, ararwitaza ajyana uyu mukozi iwabo mu Karere ka Huye, gusa afatwa ageze i Nyanza.
Uyu mugabo azira amakosa arimo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.