Meddy akoze amateka atarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda

Meddy akoze amateka atarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda

Jul 25,2021

Umuhanzi Meddy yashimiye byimazeyo abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange nyuma yo guca agahigo katarakorwa n’undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda

 

Indirimbo My Vow iri mu mitwe y’abakunzi b’umuziki kuva ikimara gusohoka mu ijoro ryo kuwa 22 Gicurasi 2021 aho yahise isamirwa hejuru n’abari bayitegerezanyije amatsiko nyuma y'uko nyir'ubwite yari amaze igihe ayirarikiye abakunzi be.

 

Iyi ndirimbo ifite umwihariko udasanzwe cyane ko ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakunda kwerekana amarangamutima yabo bavuga ko bari kureba ubukwe bwa Meddy uko bwagenze banumva igihangano cyiza yabakoreye.

 

Iyi ndirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu minsi 2 gusa uhereye igihe uyu muhanzi yayishoreye. Mu masaha 24 gusa yari yujuje ibihumbi 600, muri ako kanya amateka ahita akorwa mu muziki w’u Rwanda ibintu abenshi bakundaga kubona mu banyamahanga bakunzwe ari bo babikora.

 

Iyi ndirimbo ikimara kuzuza ibihumbi 600 mu munsi umwe, Ngabo Medard [Meddy] yagiye ku rukuta rwe rwa instagram ashimira byimazeyo abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse ashimira Imana ku bw’ igikundiro yamusize.

 

Indirimbo ya Meddy abenshi bakunze kuvuga ko irimo umwihariko w'ibintu byose, uburyo abereka uko ubukwe bwagenze n'umwimerere w'ijwi

 

Meddy yagize ati "(…)Ibihumbi 600 mu munsi umwe! Ni iki navuga!!!! Nahawe igikundiro n’Imana!!! Imana ibahe umugisha mwese. NDABAFANA.’’

 

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo humvikanamo ijwi ry’umuhanzi The Ben ndetse agenda yakira Meddy mu buryo budasanzwe ariko bugakora umudiho ku buryo wumva iyi ndirimbo wakomeza ukayumva mu buryo udashobora no kubara.

 

Indirimbo My Vow ya Meddy ikomeje kuzamuka mu bayireba ari nako abemera kumukurikira biyongera umunsi ku munsi kuko kuva yashyira hanze amashusho y’amasegonda 15 ateguza iyi ndirimbo, abarenga ibihumbi 20 bamaze kwemera kumukurikira bihoraho kuri Youtube (Subscribers).