Dr Dre yategetswe kujya yishyura miliyoni 3.5$ buri mwaka umugore batandukanye nyuma y’imyaka 24

Dr Dre yategetswe kujya yishyura miliyoni 3.5$ buri mwaka umugore batandukanye nyuma y’imyaka 24

Jul 25,2021

Umuraperi w’Umunyamerika Dr Dre yategetswe n’urukiko rwa Los Angeles kujya yishyura uwahoze ari umugore we Nicole Young amadorali miliyoni 3.5 ku mwaka.

 

Hejuru y’ibyo kandi, uyu munyamuziki yategetswe kujya yishyura ibijyanye n’ikiguzi cy’ubuzima bwa Young, amazu aherereye mu gace ka Malibu, California n’andi aherereye mu Mujyi wa Los Angeles.

 

Ibi azabikora kugeza igihe Nicole azabonera undi mugabo, cyangwa se kugeza igihe umwe muri bo apfuye cyangwa se kugeza igihe hari undi mwanzuro urukiko rufashe cyangwa se basubiranye.

 

Dr Dre azajya yishyura uwahoze ari umugore we amadorali 293, 306 buri kwezi, agomba kuzatangira kumuha aya mafaranga guhera tariki 1 Kanama 2021, bivuze ko mu gihe cy’umwaka umwe azajya aha uyu mugore amadorali 3, 519, 672.

 

Muri Kamena 2020, ni bwo Nicole Young yatse gatanya nyuma y’imyaka 24 abana na Dr Dre, ku mpamvu z’amakimbirane yavutse mu muryango wabo.

 

Icyo gihe, Nicole yavuze ko inshuro ebyiri Dr Dre yamufatiyeho imbunda ku mutwe ashaka kumurasa mu 2000 no mu 2001. Anavuga ko uyu muraperi yamukubise ibipfunsi mu isura inshuro ebyiri, aramuhutaza kuva mu 2016.

 

Uyu mugore yavuze ko Dr Dre yamukoreraga ihohoterwa rimwe agashaka guhamagara polisi, ariko agakomeza umutima. Dr Dre ariko ahakana ibyo aregwa.

 

Uyu mugore yanavuze ko Dr Dre amuhisha imitungo, byatumye agira ihungabana muri we. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugore ahatanye gatanya n’umugabo.

 

Mu nyandiko yahaye urukiko, Young yavuze ko ajya kubana na Producer Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuyigabana mu gihe baba batandukanye.

 

Dr Dre na Young basanzwe bafitanye abana babiri. Dr Dre ariko asanzwe afita abana batanu yabyaranye n’abagore batandukanye.

 

Andre Romelle Young [Dre] ari mu banyamerika bahiriwe n’umuziki kuva ku gutunganya indirimbo, kuzandika, guhuza abahanzi, ubushabitsi bushamikiye ku muziki n’ibindi.

 

Uyu mugabo ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820 z’amadorali, ni we muyobozi Mukuru wa Aftermath Entertainment and Beats Electronics, ndetse yabaye umuyobozi wa Death Row Records.

 

Dr Dre yavutse tariki 18 Gashyantare 1956. Kuva mu 1996 yari arwubakanye na Young batandukanye mu 2020 kubera amakimbirane adashira.

Dr Dre yategetswe kujya yishyura akayabo Young baherutse gutandukana amushinja kumuhohotera

 

Dr Dre avuga ko ibyo uyu mugore bari bamaranye imyaka 24 amushinja ari ibinyoma

Tags: