Imbuto z'ipapayi zishobora gufasha abagabo kuboneza urubyaro

Imbuto z'ipapayi zishobora gufasha abagabo kuboneza urubyaro

  • Akamaro k'imbuto z'ipapayi ku bagabo

  • Uko wakoresha imbuto z'ipapayi mu kuboneza urubyaro

Jul 26,2021

Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw”imisemburo cyangwa se ubw”imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.

 

Ibi  yose iyo bikorwa bikorerwa ku bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.

 

Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo harebwe nib anta buryo bwakoreshwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri bivugwa ko bwakoreshwa n’abagabo bifuza kuboneza urubyaro.

 

Amazi ashyushye

Ubushakashatsi kuva na kera bugaragaza ko n’ubundi intangangabo zitihanganira ubushyuhe bwinshi ari nayo mpamvu babuza abagabo gukoresha sauna cyane kimwe no gutereka laptop ku bibero igihe kinini. Ibi kandi binagaragazwa n’ibiba ku mabya uko ubushyuhe buhindagurika. Iyo hakonje usanga yiyegeranyije nuko haba hashyushye akirekura akoroha ndetse ukabona anagana cyane. Ibi ni ukugirango ubushyuhe bwo mu dusabo tw’intanga butaba bwinshi cyane.

 

Bivuze ko ubu bushyuhe buramutse bubaye bwinshi bwatuma intanga zitabasha gukora.

 

Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko gushyira amabya mu mazi ashyushye ku gipimo cya 47°C akamaramo iminota 45 buri munsi ukabikora mu gihe cy’iminsi 21 ikurikirana byica intanga kandi bikakurinda gutera inda mu gihe cy’amezi 6.

 

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuyashyira mu mazi ya 43°C nabwo mu gihe cy’iminota 45 ukabikora iminsi nubundi 21 bikurinda gutera inda mu gihe cy’amezi 4.

Soma n'iyi: Zirinda umwijima, zituma impyiko zikora neza, zisukura umubiri... Akamaro k'imbuto z'ipapayi benshi bajugunya ndetse n'uko zikoreshwa

Ubusanzwe intangangabo zitangira kwangirika ku bushyuhe bwa 35°C mu gihe utundi turemangingo tw’umubiri two dutangira kwangirika ku bushyuhe bwa 42°C. niyo mpamvu rero amabya ahora anagana, ni ukugabanya ubushyuhe.

 

Imbuto z’ipapayi

Mu mico myinshi yo mu b ihugu bya Aziya na nubu baracyakoresha ipapayi nk’urubuto rwo kuboneza urubyaro haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

 

Ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku mbeba, byagaragaye ko intanga zigabanyuka cyane iyo hakoreshejwe imbuto z’ipapayi.

 

Ndetse n’inkende nazo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko intanga zazo zigabanyuka iyo ziriye imbuto z’ipapayi.

 

Ubu bushakashatsi bwanzuye ko gukoresha imbuto z’ipapayi igihe kinini byatuma abagabo nabo baboneza urubyaro ndetse ntibabe batera inda mu gihe kirekire.

 

Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ibi ntacyo bihungabanya ku buryohe bw’imibonano no kurangiza.

 

Tugarutse kuri bya bihugu byo muri Aziya, cyane cyane Ubuhinde, Pakistan na Sri Lanka, gukoresha akayiko gato k’izo mbuto buri munsi mu gihe cy’amezi atatu nibyo bitanga igisubizo cyuko waba utabasha gutera inda.

Soma n'iyi: Wari uzi ko umuravumba uvura undwara 25 zose? Reba izo arizo n'uko ugenda ukreshwa kuri buri ndwara

Wabitegura ute:

 

Vanga igisate cy’ipapayi rihiye, imineke ibiri n’imuto hagati ya 20 na 40 z’ipapayi ubundi ubisye. Ushobora kongeramon ubuki kugirango bikuryohere. Ukajya ubikora buri munsi mu gihe cy’amezi 3 ngo ube wirinze neza.

 

Icyitonderwa

Ubu buryo bwose buvuzwe haruguru ntiburemezwa ko koko bukingira gutera inda 100% niyo mpamvu mu gihe wifuje kubukoresha , wabanza kwisuzumisha bakamenya niba koko mu masohoro yawe nta ntanga zikirimo.