Dore ibintu 10 wakagombye kumenya ku mikorere y’impyiko
Imikorere y’impyiko, rumwe mu ngingo dufite zifite akamaro gakomeye cyane, kubera ziyungurura amaraso, zigafasha no mu gusohora imyanda iba iri mu mubiri.
Umuntu agira impyiko 2 ziherereye mu gice cy’inda yo hasi iburyo n’ibumoso ariko ahagana mu mugongo; buri mpyiko ireshya na centimetero 11.43 (11.43 cm) igapima garama hafi 142 (142g). Gusa ntiwabasha kuyumva n’intoki kuko hari inyama ziyiri inyuma
Ubusanzwe umuntu agira impyiko 2, ariko nimwe gusa ishobora gukora.
Dore ibintu by’ingenzi byerekeye imikorere y’impyiko
Impyiko zigizwe n’uturemangingo duto twitwa nephron (soma nefuroni) tugera kuri miliyoni; nephron nizo zikora akazi ko kuyungurura amaraso no gusohora indi myanda. Amaraso yacu yose ayungururwa n’impyiko hafi ya buri minota 30; zikuramo imyanda iba yaturutse mu bice byose by’umubiri.
Buri munsi impyiko ziyungurura hafi litiro 189 (189 litres) z’amaraso, binyuze mu tuyoboro duto twazo tugera ku bihumbi 140 (140,000 tubes). Ibi biterwa nuko ku munsi byibuze amaraso anyura mu mpyiko inshuro zisaga 400.
Impyiko zibuza insoro zitukura (red blood cells cg globule rouges) kuba zasohoka mu nkari; mu gihe wabona amaraso mu nkari zawe ni ikimenyetso cyuko zidakora neza.
Burya impyiko zigira uruhare mu kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso. Mu gihe hakenewe ko amaraso agera byihuse mu bice by’umubiri impyiko zituma imiyoboro y’amaraso isa n’iyifunga nuko amaraso akazana umuduko uri hejuru.
Nubwo umuntu agira impyiko 2, umubiri ushobora gukora ufite impyiko 1 gusa mu gihe ari nzima.
Iyo urwaye impyiko ubabara igice cy’umugongo cyo hasi.
Mu gihe hakenewe ko umubiri ukora insoro zitukura nyinshi cyangwa se izisimbura izangiritse, impyiko ni zo zitanga ayo makuru.
Ikorwa rya vitamini D mu mubiri binyuze mu byo twariye ahanini bikomoka ku matungo, impyiko nizo zibigiramo uruhare.
Mu gihe umubiri ukeneye amazi menshi impyiko nazo ntiziyarekura ngo asohoke niyo mpamvu mu gihe nta mazi menshi wanyoye utihagarika kenshi.
Inzoga n’itabi ni kimwe mu bibangamira impyiko zawe mu gukora neza, ndetse bishobora no kuzangiza. Irinde ibi bintu 2 impyiko zawe zizagira imikorere myiza.
Kugirango impyiko zawe zikomeze gukora neza zigusaba kunywa amazi ahagije buri munsi, kwirinda ibiryo birimo umunyu mwinshi no kugabanya ibyokurya byanyujijwe mu nganda kimwe n’ibirimo amavuta menshi.