Ngoma: Umunyeshuri uri mu bizamini bya Leta yahengereye mugenzi we amukubita inyundo mu mutwe bapfa umukobwa

Ngoma: Umunyeshuri uri mu bizamini bya Leta yahengereye mugenzi we amukubita inyundo mu mutwe bapfa umukobwa

Jul 26,2021

Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashyamiranye bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa.

 

Ibi byabereye muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe ahengera mugenzi we amukubita inyundo.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Kirenga Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ariko ko uwakomerekejwe ari ibintu bidakanganye.

 

Ati “Nibyo, ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri weekend. Barashwanye hanyuma baratongana, bigeraho umwe yubikira undi aramukubita abandi baramufata. Bigaragara ko ari imyitwarire mibi, kugera aho umwe akomerekeje mugenzi we.”

 

Yavuze ko habayeho gushaka nyirabayazana maze yoherezwa mu rugo kugira ngo hirindwe amakimbirane ashobora guteza intonganya zishobora kuganisha ku kuvusha amaraso.

 

Ati “Twashatse nyirabayazana, dutumiza umubyeyi we dufata icyemezo cy’uko uwo mwana ahabwa umubyeyi we kugira ngo amucyure hanyuma azajye aza gukora ibizamini aturutse mu rugo cyane ko ari hafi.”

 

Uyu muyobozi yemeje ko ibivugwa ko bapfuye umukobwa bose bakunda ari byo ariko asaba ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana babo.

 

Ati “ Niko bivugwa kuko natwe ari ko twabyumvise. Bose barakomeza gukora ibizamini kuko uwakomeretse ntabwo yagize ikibazo cyatuma adakomeza kubikora.”

 

Ibizamini bya leta biri gukorwa byatangiye kuri 20 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abazakora ibizamini byo gushyira mu bikorwa ibyo bize “pratique”