Birababaje: Umwarimu yakubise umwana arapfa nyuma yo gusubiza nabi ikibazo yari amuhaye
Abantu benshi batandukanye barimo ibyamamare ku isi basabiye ubutabera umukobwa witwa Michelle ufite imyaka 8 wishwe n’umwarimu we nyuma yo kumubaza ikibazo ariko ntagisubize neza umwarimu we akamukubita mu mutwe agahita yitaba Imana.
Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya aho umukobwa w’imyaka umunani witwa Michelle yari abajijwe ikibazo n’umwarimu we maze akagisubiza mu buryo butanyuze umwarimu we niko kumukubita mu mutwe ahita apfa.
Miss Nishimwe Naomi ni umwe mu bagaragaje agahinda atewe n’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka umunani nyuma yo kwicwa n’umwarimu we, mu butumwa yanyujije ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe (status) ku rukuta rwe rwa instagram.
Muri ubwo butumwa Miss Nishimwe Naomie yashyizeho utumenyetso twinshi tw’agatangaro maze ashyiraho n’utundi tumenyetso (Emoji) tubiri twerekana amarira menshi cyane yatewe n’iyi nkuru ibabaje y’urupfu rw’uyu mwali maze amusabira ubutabera.
Yagize ati (…) Ubutabera kuri Michelle!!!... ni iki cyabaye ku bantu…’’ maze abuherekeresha iyi foto y’uyu mukobwa.
Umubyeyi wa nyakwigendera Michelle witwa Hilda Achieng nawe yatangiye gusabira ubutabera umwana we mu butumwa yanyujije mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Kenya.
Michelle wakubiswe na mwarimu we agahita yitaba Imana
Ku rubuga rwa instagram rwitwa usikimye hariho ubutumwa butabariza uyu mukobwa kubona ubutabera bwanditse mu rurimi rw’icyongereza n’amakuru yose asobanura uburyo nyina wa Michelle yaje gutahura umurambo w’umwana we mu bubiko bw’umurambo.
Ubwo butumwa buragira buti "(…)Hilda Achieng yifuza ubutabera. Umukobwa we w'imyaka 8 Michelle yasubije ikibazo mu ishuri ariko ntiyagisubiza neza ngo agikore, maze umwarimu we amukubita mu mutwe aramwica. Ikigo cyajyanye umurambo we ku ivuriro ryitwa Mama Lucy Hospital, ubundi baha buri mwana wese biganaga amafaranga 30 kugira ngo babigire ibanga. Mama we yaje gutahura umurambo w'umwana mu bubiko bw'imirambo. Agize ngo agiye kubaza ibya icyo kibazo ku ishuri, yarafunzwe agumishwa kuri iryo shami rya polisi ryahitwa Kayole".
Victor, ushinzwe iperereza kuri iri shami rya polisi, akaba ari nawe wari washinzwe iby'iki kirego yabwiye uyu mubyeyi ati "uracyari muto, ukwiye kugenda ukabyara abandi bana benshi". Hashize amezi 2 umukobwa we yishwe ariko iryo vuriro ryanze gutanga amakuru y'ibyavuye mu ipima ry'umurambo".
Umuporisi ukomeye mu gihugu cya Kenya nawe ni umwe mu bamaze kwinjira muri icyo kibazo nk'uko tuko.co.ke yabitangaj