Umuhanzi Kitoko yavuze ku mukunzi we anahishura ko yitegura kurushinga vuba - AMAFOTO

Umuhanzi Kitoko yavuze ku mukunzi we anahishura ko yitegura kurushinga vuba - AMAFOTO

Jul 26,2021

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bwongereza, Kitoko Bibarwa, bwa mbere yavuze ku mukunzi we bitegura kurushinga anahishura igihe ubukwe bwe buzabera.

 

Umuhanzi Kitoko ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda ndetse bafite abakunzi batari bake bakunda ijwi rye ry’umwimerere. Uretse ijwi rye riremereye riryohera amatwi y'abatari bacye, uyu musore kandi akundwa n’ab’igitsinagore batari bake bitewe n’imiterere ye n’igihagararo cye cyirangaza benshi bikaba akarusho iyo bihujwe n’ibihangano bye.

 

Kitoko ni umwe mu babashije kugira ibanga igice kinini cy’ubuzima bwe, dore ko atigeze atangaza na rimwe umukobwa bakundana, ibintu byagiye bikurura ibihuha havugwa abakobwa batandukanye bakundana nawe. Umwe mu bavuzwe cyane harimo umukobwa witwa Kizima Joella wahoze ari umunyamakurukazi. Icyakora mu 2017 Kitoko abajijwe ibijyanye n’umukunzi we, yavuze ko afite abakobwa atereta ariko ataratoranyamo umwe yakwemeza ko ariwe uzamubera umugore.

 

Mu kiganiro n’umunyamakuru Ally Soudy kinyura ku rukuta rwa Instagram Ally Soudy on Air, bwa mbere Kitoko yavuze ku mukunzi we.Ibi yabitangaje ubwo bari bageze mu mwanya w’ibibazo, maze umukunzi umwe w’icyo kiganiro abaza Kitoko igihe azakorera ubukwe maze nawe atazuyaje aramusubiza.

 

Mu kumusubiza uyu muhanzi yavuze ko rwose ubukwe ari vuba, ibyatumye umunyamakuru Ally Soudy yuririra kuri icyo kibazo akakimubazaho byinshi birimo aho uwo mukunzi aturuka, n’igihe ubukwe buzabera. Yagize ati "Mu by'ukuri ntabwo uyu munsi ntabwo ngiye kubabwira ariko biri hafi nk’umwaka utaha.’’ 

 

Umunyamakuru Ally Soudy yongeye kumubaza agendeye ku bantu benshi bavuga ngo ni umwaka utaha ariko bagahita bakora ubukwe, Kitoko abanza kujijinganya ariko avuga ko rwose ari vuba cyane. ati "Rwose ni vuba cyane’’. Kitoko yavuze ko umukunzi amufite baganira rwose kandi ko ari umunyarwandakazi ati "Yego turaganira ni umunyarwandakazi ni uw’i Kigali, yego simvuga aho aherereye ariko ni uw'i Kigali". 

 

Kitoko agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10.

 

Kitoko ni umwe mu bambariye umunyamakuru Ally Soudy mu bukwe bwe aho yanamusabye kuzamwishyura maze nawe akamwambarira. Mu mwaka wa 2020 Kitoko yashyize Ifoto imuranga kuri konti ye Instagram, agaragara ari gusomana byimbitse n’umukobwa bivugwa ko yitwa Doreen Mukiza Jessey akaba akomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’undi w’umurundi.

 

Ni nabwo bwa mbere kandi Kitoko Patrick Bibarwa yari yerekanye ifoto nk’iyi ku mbuga nkoranyambaga ze, amakuru akaba avuga ko ari uyu mukobwa biteguraga kurushinga mu mwaka wa 2020 ariko kubera icyorezo bikaza gupfa.

 

Umuhanzi Kitoko Bibarwa amaze amezi arindwi ashyize hanze indirimbo y’urukundo yitwa “Gahoro” indirimbo yavuze ko yayikoreye abakunda umuziki we by’umwihariko umukunzi we. Muri iyi ndirimbo hari aho Kitoko agira ati "Rubavu rwanjye uzi icyo nshaka, umunezero wawe ni inshingano zanjye, urakaye ari njye ubiteye Imana yampana, uraseka nkabona mu kirere ’color’, uburyo ngukunda n’iyo bavuga no wahala (nta kibazo). Uri akarabo nshinzwe kuvomerera […]”

 

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na UVI Orogun na Cedric. Kitoko yagiye kuba mu Bwongereza kuva mu 2013 ubwo yari agiye kwiga ibijyanye na Politiki muri Kaminuza kuri ubu akaba yarayasoje.

         

Kitoko yatangaje ko agiye kurushinga.   

 

Mukiza Doreen wigeze kugaragara asomana byimbitse na Kitoko ni we biherutse kuvugwa ko bari mu rukundo