Umugabo yatorotse Polisi anatwara ipingu ryayo none arahigishwa uruhindu

Umugabo yatorotse Polisi anatwara ipingu ryayo none arahigishwa uruhindu

Jul 26,2021

Polisi mu karere ka Musanze iri guhigisha uruhindu umugabo witwa Bizimana Anselme, nyuma yo gutoroka kasho yayo iri kuri Sitasiyo ya Remera aho yari amaze iminsi afungiye.

BWIZA dukeshya iyi nkuru ivuga ko kuwa Kane w'icyumweru gishize Bizimana yatawe muri yombi, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe hari hagitegerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu mugabo usanzwe ukora umwuga wo gucura imfunguzo akekwaho kuba yari arangaje imbere agatsiko kihishe inyuma y'ibikorwa by'ubujura bimaze igihe byarayogoje abaturage bo mu murenge wa Remera.

Ni ubujura bwiganjemo ubukorwa nijoro, aho abajura batobora amazu y'abaturage, bakabatwara ibintu byiganjemo ibyo kurya n'ibikoresho byo mu nzu.

Cyakora cyo amakuru avuga ko Bizimana yatorotse mu ijoro ryakeye, atorokana n'ipingu rya Polisi y'igihugu.