Umushinga wa gari ya moshi uhuza u Rwanda,Tanzania na RDC ugiye kwihutishwa
Umushinga wa gari ya moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ugiye gusubukurwa ndetse wihutishwe kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID19 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Biteganyijwe ko uyu muhanda wa gari ya moshi wambukiranya umuhora wo hagati cyangwa Central corridor, ugomba guhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse ugakomeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo unyuze i Rubavu.
Amb. Claver Gatete uyobora iyi minisiteri y’ibikorwaremezo avuga ko uyu mushinga ugiye gukomeza nyuma y’uko undi wo mu muhora wa ruguru wo uhagaze kubera impamvu yise iza politiki.
Ati “Muri northern corridor (mu muhora wa ruguru) habaye ikibazo kijyanye na politiki aho bitashobotse kuko twari twakoze ibishoka byose kugirango dutangire akazi twese kimwe. Muri Kenya gari ya moshi yaratangiye iva Mombasa iraza igera Nayivasha ariko ntiyakomeza ngo igere ku mupaka wa Uganda, Uganda nayo ntiyagira icyo ikora. Ikindi cya 2 ni umushinga wo mu muhora wo hagati (central corridor) nawo twaganiriye tukanawumvikanaho.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Tanzania na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) twagombaga guhura mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize haza iki cyorezo cya coronavirus bituma tutongera guhura twese ariko ubu twongeye kubisubukura. Twatangiye kuganira na Tanzania kuko nyuma y’icyo gihe nabwo hajemo amatora muri Tanzania hazamo n’ibyago bagize byo gupfusha umukuru w’igihugu akazi kagenda buhoro ariko ubu twongeye kubisubukura no mu byumweru 2 bishize twaganiraga na Tanzania kuri iki kibazo noneho dutangire dukore koko..”
Hagati aho ariko, iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko ubwo yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, minisitiri Gatete yasobanuye ko kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rigenga inzira ya gari ya moshi ririho kandi ibikorwa byo kuyubaka bishyizwemo imbaraga na guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri Gatete avuga ko iri tegeko rizafasha abari muri uru rwego kurushaho gukora kinyamwuga, ndetse n’amabwiriza ya RURA agashingira ku mategeko.