Juno Kizigenza yahawe urw’amenyo azira kwishongora kuri Meddy

Juno Kizigenza yahawe urw’amenyo azira kwishongora kuri Meddy

Jul 27,2021

Umuhanzi ukizamuka mu muziki, Juno Kizigenza, yahawe urw'amenyo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk'umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga.

Meddy Juno yashatse kwibasira mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo yasohoye indirimbo ye nshya 'My Vow' yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira.

Ni indirimbo yahise yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki, bituma icagagura uduhigo dukomeye kuko mu gihe cy'iminsi ine imaze ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n'abarenga 1,600,000.

Uburyo iyi ndirimbo yaciye uduhigo two kurebwa n'abantu benshi, byatumye uyu muririmbyi yitwa n'abatari bake umwami w'umuziki Nyarwanda.

Cyakora cyo n'ubwo abenshi bagereranyije Meddy nk'umwami, Juno Kizigenza we ntakozwa ibyo kuba uyu muhanzi yakwitwa umwami.

Mu butumwa bwo kuri Twitter (nyirabwo yaje gusiba), Juno yavuze ko "Umwami watorotse se! Umwami cyangwa umwamikazi ari ino ntabwo ari ishyanga."

 

Ishyanga Juno Kizigenza yavugaga ni muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Meddy aba, mu gihe umwami nyawe yagaragaje ko ari we ubwe.

Ni ubutumwa butakiriwe neza na benshi mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda, bashinja Juno Kizigenza kwishyira hejuru nyamara ntacyo arageraho.

Uwiyita kuri Twitter Itonde Biryogo ndayikurusha yagize ati: "Juno Kizigenza, niba udashobora kubaha ibikorwa by'abakubanjirije ubwo uzatera ikunga ibikorwa by'abazamuka? Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi musore, ushatse wagenza gacye."

Ka Virunga kumukara we yagize ati: "Ariko ubu aka kana kumva kamaze kugera kure koko? Harya hari stage Gee yari yurira byibuze ngo anasuhuze abafana? Juno Kizigenza, umwana aravoma ntago asya!"

Gasumbashyamba na we yamaganye Juno ati: "Uyu Juno Kizigenza ntiyanaba igikomangomba cyangwa uriya yita umwamikazi [Ariel Wayz] ntiyaba nuwahagarara imbere y'umwami. Sha naceceke aracyari petit, gutoroka se bikuraho ko yamaze kwakirwa nk'umwana iwabo? Amaze gukora ibitaramo bingahe se uwo yita uwatorotse? Juno ageze kuri stage kangahe? nambwire."

Abenshi mu bakunzi b'umuziki bashinje uyu muhanzi ukizamuka kugirira Meddy ishyari.

Umuhanzi Tom Close ni umwe mu bamaganye iriya myitwarire ati: "Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu (tu) mwigireho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda."