Umuherwe Bill Gates wahanuye Covid-19 muri 2015 yateguje ikindi cyorezo kigiye kwaduka ku isi. Ese isi ntiyaba iri mu kagambane?

Umuherwe Bill Gates wahanuye Covid-19 muri 2015 yateguje ikindi cyorezo kigiye kwaduka ku isi. Ese isi ntiyaba iri mu kagambane?

Jul 27,2021

Mu gihe icyorezon cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu Isi yose ari nako kigenda kihinduranya gihitana abatari bacye, abanyapolitiki n’abatuye Isi bakomeje gutangazwa n’ukuntu gikomeje guhagarika ubukungu bw’Isi cyuzuza ibitaro kugeza ubwo bimwe birengerwa ari ko gihindura ubuzima bwa buri munsi bw’abatuye Isi, nyamara umuherwe Bill Gates wari wagihanuye mu 2015 yongeye guhanura ko Isi ikwiye kwitega ikindi gishobora kuza kirenze iki mu minsi iri imbere.

Bamwe barabyita kureba kure k’uyu mugabo w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, abandi bagasanga Isi iri mu kaga karimo akagambane gashobora kuba kihishwe inyuma n’abaherwe nk’aba.

Mu myaka isaga 5 ho gato ishize ni bwo Bill Gates yagarutse ku masomo yigiye ku cyorezo cya Ebola kibasiye uburengerazuba bwa Afurika muri za 2014, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Isi muri rusange itari yiteguye ikindi cyorezo cy’ahazaza cyendaga kuyibasira.

Yagize ati: “Niba hari ikintu kizica abasaga miliyoni 10 mu myaka ibinyacumi bicye biri imbere, bishoboka cyane ko kizaba ari virus yandura cyane kurusha intambara. Ntabwo ari missiles, ahubwo ni mikorobe.”

Bill gates yavuze ko ibihugu byinshi byamaze imyaka biharanira kugabanya ibyago byo kujya mu ntambara kirimbuzi, byari bikwiye no gushyira imbaraga nk’izo mu kwiga uko byahangana na virus kirimbuzi.

Ati “Twashoye macye cyane mu bijyanye no guhagarika icyorezo,” Ibi yabivuze yongera gushimangira ko Isi ititeguye icyorezo cyari gukurikiraho, ari cyo Covid-19 kigaragaje mu mpera za 2019.

Bill Gates icyo gihe yanavuze ko icyorezo kizaza gishobora kuzaba kimeze nk’icy’ibicurane cyizwi nka Spanish Flu cyo mu 1918, yavuze ko “gishobora gukwirakwira Isi byihuse cyane kandi ushobora kubona abantu basaga miliyoni 30 bishwe n’icyo cyorezo. Kubw’ibyo iki ni ikibazo gikomeye. Tugomba kugira impungenge,”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, Bill Gates yongeye kuburira Isi avuga ko ikwiye kwitegura ikindi cyorezo kizaza nk’iyitegura intambara, harimo gushora amamiliyari y’amadolari buri mwaka.

Uyu mugabo washinze ikigo cya microsoft gikora za mudasobwa na porogaramu zazo, yavuze ko Isi idakwiye kwemera gutungurwa nk’uko yatunguwe na Covid-19.

Ati “Iterabwoba ry'icyorezo gikurikira rizahora riri ku mitwe yacu, keretse Isi ifashe ingamba zo kugikumira.”

Nk’uko byatambutse mu nkuru ya France24, Bill gates yavuze ko icyorezo kizakurikira kizasaba gushora buri mwaka akayabo ka miliyari mirongo z’Amadolari. Yibukije ko Covid-19 ubwayo biteganyijwe ko izatwara Isi tiriliyoni 28 z’Amadolari.

Ati "Isi ikeneye gushora amamiliyari kugirango izigame amatiriliyari no gukumira impfu za miliyoni.”

Ubwo yatangazaga mu 2015 ko Isi igiye guhura n’icyorezo kizahindura ubuzima bwa buri munsi, abantu benshi ntibabyumvaga cyangwa ntibabihaga agaciro. Kandi koko wakwibaza ukuntu umuntu aryama akabona ko Isi izahura n’icyorezo runaka atabonekewe cyangwa atari we uzagiteza arimo no kugitegura.

Ubwo Covid-19 yadukaga hagiye humvikana kwitana ba mwana hagati y’abayobozi batandukanye b’Isi nk’aho u Bushinwa bwagiye bushinjwa kuyihishira no gutuma isohoka mu gihugu ari naho yahereye igakwirakwira Isi, ndetse uwari Perezida wa Amerika, Donald Trump we ntiyatinye gushinja u Bushinwa kuba ari bwo bwakoze iyi virus.

Abantu bamwe bumvise ibyo Bill Gates yatangaje mu 2015 bakabona ikibazo Isi irimo muri iki gihe, baravuga bati guverinoma z’Isi ntizizavuge ko zitaburiwe. Abandi bati ibyo yavugaga ni nk’umunyemaji ukwereka ibintu bidashoboka akaguhisha ukuri imbere y’amaso yawe.

Ku rundi ruhande babona Bill Gates ari umuntu ureba kure wabonye uko Isi izaba imeze mu myaka itanu akayiburira ariko ntiyumve.

Abandi nabo bati “ntuzigere wizera umugabo umwenyura iyo atekereje ku bantu bapfuye akavuga n'amaboko ye ane”! Undi nawe ati nibyo yari yarabiteguye mbere.

Ibi byose ni ibivugwa kuri video igaragara kuri youtube kuri channel ya TED aho abantu n’ubu bagitangaho ibitekerezo bitandukanye byiganjemo gutangarira uko ibyo yavugaga byabaye impamo.

Umwe muri bo na none ati “ Yari arimo aravungurira ku Isi ibikubiye mu mugambi we mugari.”

Undi nawe ati “ Ese byarahuriranye kuba ibyo yavuze byarabaye cyangwa hari icyo yari azi ?”

Abantu batandukanye rero bagiye bagaragaza ko iyi Isi yaba iyobowe n’izindi mbaraga zitagaragara, bamwe bavuga ko ari agatsiko ka Illuminati, abandi bakavuga Freemasons, aho bemeza ko abari muri aya matsinda biganjemo abanyemari bakomeye ku Isi na bamwe mu banyapolitiki ari bo baba bari inyuma y’ibyemezo bimwe na bimwe bifatwa ku Isi, aho bavugwaho kuba bafite umugambi wo kugabanya abatuye Isi bakoresheje inzira zitandukanye nk’intambara n’ibyorezo ndetse bakaba bifuza amaherezo kuzakora guverinoma imwe iyoboye Isi yose, ariko nta bimenyetso bifatika bigaragazwa.

Nka Bill Gates w’imyaka 64 ni umuhanga mu bya mudasobwa wamaze igihe cye kinini mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ariko umuntu akaba akibaza uko ashobora kumenya iby’ibyorezo bizibasira Isi mu myaka runaka nta buvuzi yize bikagushobera.