Biratangaje: Indirimbo My Vow ya Meddy ikomeje guca ibintu yatangiye gukorwa mu myaka 4 ishize

Biratangaje: Indirimbo My Vow ya Meddy ikomeje guca ibintu yatangiye gukorwa mu myaka 4 ishize

Jul 27,2021

’My Vow’ ya Meddy iri kuvugisha benshi nyuma yo kwesa agahigo mu Rwanda ko kurebwa n’abantu benshi kandi mu gihe gito kuri YouTube. Hatangajwe ibitari bizwi kuri iyi ndirimbo, ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru maze tukakumara amatsiko.

 

Mucyo David uzwi nka Producer Madebeats wafatanyije na Licky Licky gukora ‘My Vow’ ya Meddy yanditse amateka, yahishuye byinshi bitari bizwi kuri iyi ndirimbo mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV. Yahishuye ko beat yayo ariwe wayikoze ikaba yari imaze imyaka ine. Yagize ati: “Hashize imyaka 4, muri 2017 nibwo nayikoze, icyo gihe yari yaje mu Rwanda [Meddy], bwa mbere aza mu Rwanda ni bwo twayikoze then anaririmbamo nyuma ni bwo yaje kumbwira ko agiye kuyikoresha mu bundi buryo buri Special [ Bwihariye]”.

 

Yakomeje agira ati: “Ariko twari muri ibi bihe nyine bya Lockdown tudashobora kubonana arayi recording hamwe na producer Licky Licky , Lick Lick ni nawe wayimasitarinze”. Yabajijwe niba bayikora bwa mbere Meddy yari yarateganyije ko izaba indirimbo y’urukundo cyangwa se indirimbo isanzwe, asubiza agira  ati: “Dutangira kuyikora yari indirimbo y’urukundo ariko ntabwo yari imeze kuriya nyine imeze ubungubu”.

Madebeats yakomeje agira ati: “Yari indirimbo nyine kuko urumva byari ibishinwa [kuririmba ibintu bitumvikana] ariko ijyanye n’urukundo”. Madebeats yakomeje avuga ko uko yumvikana ubu byahindutse kuko Meddy yashyizemo amagambo ya nyayo noneho ibyo bise ibishinwa [byabindi bitumvikana] abikuramo. Yavuze ko beat yayo yayitangiye Meddy adahari ati: “Icyo gihe bari bambwiye ko ari buze then njyewe nkora beats nyinshi. Urabizi iyo ugiye guhura n’umuhanzi wenda utazi umwanya muri bumarane ntabwo wafata umwanya ukora beat ahari so biba byiza iyo uzikoze mbere akaza uhita umwumvisha agahitamo iyo ashaka. Namwumvishije beats nyinshi ahitamo iyongiyo yabaye nyine ‘My Vow’, ahitamo iyo twakozemo ‘Lose Control’, hari n’izindi zitarasohoka, hari n’iyo yakoranye na Safi Madiba [Got it ] imwe bagiye gushutingira muri Uganda”.

 

Imyaka ine yari imaze ni myinshi! Madebeats yabajijwe niba batari barayibagiwe avuga ko yari indirimbo nziza ku buryo bibukaga ko hari ahantu bafite beat nziza batarakora. Kera kabaye ngo Meddy yaramuhamagaye ngo amubwira ko agiye kuyikoresha [beat] ayimwoherereje [sample ] yumva ari nziza cyane.

 

Madebeats yavuze ko yishimira kuba yarayikoranyeho na Licky Licky umaza igihe kirekire muri uyu muziki ati: “Ni ibintu byanshimishije cyane kuko umuhanzi wese dukoranye watangiye mbere ntabwo dushobora kurangiza atamuvuzeho, n’iyo turi gukora nkakora ibintu akabona ni byiza bihita bimwibutsa Licky Licky”.

 

Meddy yakoze agahigo kataragerwaho n'undi muhanzi Nyarwanda

 

Madebeats atabiciye ku ruhande yavuze ko ari bwo bwa mbere akoze indirimbo igakundwa ku rwego ruhambaye. N’ibyishimo byinshi yagize ati: “Kabisa nibwo bwa mbere nkoze indirimbo ikagira reaction mu gihe gito. Noneho n’igishimishije ni uko yakozwe n’abantu bose bafite ibintu binini bakoze yaba njyewe, yaba Lick Lick, yaba na Meddy. So kuba twese twarahuriye kuri iyo project akaba ari nayo ya mbere ibaye Huge [ibaye ikintu kinini cyangwa ikunzwe] kuri ruriya rwego, ni ibintu bigaragaza ko abantu iyo bahuye bose bashoboye bashobora gukora ibintu bidasanzwe”.

 

‘My Vow’ ya Meddy niyo ndirimbo y’umunyarwanda yanditse amateka yo kurebwa n’abantu benshi cyane kandi mu gihe gito kuri Youtube. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri uru rubuga tariki 22 Nyakanga 2021, imaze kurebwa n’abantu 1,615,152.