Abapolisi 2 bafunze bakekwaho gusambanyiriza abanyeshuri kuri site y’ibizamini bya Leta

Abapolisi 2 bafunze bakekwaho gusambanyiriza abanyeshuri kuri site y’ibizamini bya Leta

Jul 27,2021

Abapolisi babiri basanzwe bakorera akazi mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, batawe muri yombi bakekwaho gusambanyiriza abana b’abakobwa kuri site y'ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga ni bwo aba bapolisi batawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bapolisi batawe muri yombi bari babanje gufungirana aho bari bacumbitse abana b'abakobwa bakekwaho gusambanya.

CP Kabera yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru y'uko hari abana b'abakobwa bashobora kuba bari bafungiye mu cyumba bariya bapolisi babagamo, byabaye ngombwa ko ikigo n’abapolisi bajyayo bica ingufuri mbere yo kubasangamo.

CP Kabera yakomeje avuga ko "Kubera ko dukeka ko bariya bana bashobora kuba barasambanyijwe n'ubwo abakobwa n’abapolisi babihakana ariko ntacyabyemeza. Abo bapolisi rero babaye bafashwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abo bana b’abakobwa n’abapolisi bagiye gukoreshwa ibizamini."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko bariya bana b'abakobwa bakekwaho gusambanywa bombi bari munsi y’imyaka 18 y'amavuko.

Yunzemo ko abapolisi kuri ubu bafungiye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru kiri mu mujyi wa Musanze, mu gihe hagitegerejwe ibizava mu bizamini byakozwe.