Abahanzi Juno Kizigenza na Bruce Melody baciriye bugufi Meddy gusa hari ababinye nko kwiyerurutsa

Abahanzi Juno Kizigenza na Bruce Melody baciriye bugufi Meddy gusa hari ababinye nko kwiyerurutsa

Jul 27,2021

Abahanzi Juno Kizigenza na Bruce Melodie bagaragaje ukwicisha bugufi imbere ya Meddy, nyuma yo gushinjwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kumugirira ishyari kubera ibyo ari kugeraho.

Bruce Melodie yashinjwe kugirira Meddy ishyari kubera amagambo yamuvuzeho mu minsi yashize avuga ko we na The Ben ari "abanebwe bakora akaririmbo kamwe mu mwaka", ndetse ko ntacyo bamurusha.

Juno Kizigenza we yavuze ko Meddy adakwiye kwitwa umwami wa muzika Nyarwanda kuko ngo nta mwami utoroka igihugu cye, yungamo ko "Umwami cyangwa umwamikazi ari ino ntabwo ari ishyanga."

Uyu muhanzi ukizamuka yanditse ubu butumwa kuri Twitter, nyuma y'indirimo 'My Vow' Meddy yasohoye mu cyumweru gishize igakundwa n'abatari bake.

Kuba iyi ndirimbo Meddy yaririmbiye umugore we Mimi Mekla yarakunzwe cyane ku buryo mu minsi ine imaze kuri YouTube imaze kurebwa n'abarenga 1,700,000; byatumye abenshi mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda bita uriya muhanzi umwami.

Aba kandi ni na ko bibasiye Bruce Melodie na Juno Kizigenza bavuga ko kuvuga nabi Meddy babiterwa n'ishyari ry'uko ibihangano bye bikundwa cyane kurusha ibyabo.

Mu mashusho umuhanzi Juno Kizigenza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaye ari kumwe na Bruce Melodie bicishije bugufi imbere ya Meddy, nyuma yo kotswa igitutu n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Muri aya mashusho Juno na Melodie bagaragara bacuranga indirimbo My Vow ya Meddie, bayiririmba ndetse banayibyina; nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko nta mutima mubi bafitiye uriya mugenzi wabo uri mu bayoboye umuziki Nyarwanda.

Ni amashusho Cyakora cyo nanone yazamuye ibitekerezo by'abakoreshambaga aho abenshi bahurije ku kuba bariya bahanzi bakoze biriya mu buryo bwo kwiyererutsa.