Meddy yasenze isengesho rikomeye naho bamwe mu bahanzi nka Teta, Juno Kizigenza na Sentore bavuga n'akari imorori kubera indirimbo My Vow

Meddy yasenze isengesho rikomeye naho bamwe mu bahanzi nka Teta, Juno Kizigenza na Sentore bavuga n'akari imorori kubera indirimbo My Vow

Jul 28,2021

Hari ku itariki 22 Nyakanga 2021 ubwo umuhanzi Meddy yashyiraga hanze indirimbo yise “My Vow” yahimbiye umugore we Mimi Mekfra baherutse ku rushinga, ariko ikaza guteza impagarara bitewe n’uko yazanye impinduka zitandukanye mu muziki nyarwanda.

 

Mu by’ukuri Meddy nk’umuhanzi ukunzwe, mbere yo guteguza abakunzi be iyi ndirimbo “My Vow” yamaze igihe itegerejwe na benshi ku mpamvu zitandukanye nko kuba yari amaze amezi hafi umunani nta ndirimbo ashyira hanze, hari bamwe bari bamukumbuye.

 

Byari bimaze iminsi bizwi ko ndirimbo Meddy azasohora yayikoreye umugore we ndetse bamwe bari bafite amatsiko yo kubona amwe mu mashusho yaranze ubukwe bwabo cyane ko habanje kujya hanze amashusho atandukanye ariko nyir’ubwite nta ruhare yigeze abigiramo.

 

Iryavuzwe ryaratashye ubwo Indirimbo My Vow yamaraga kujya hanze bamwe mu bayumvise bagaragaza kuryoherwa bidasanzwe n’injyana yayo uyumvise agahamya ko iri kumutwara ahandi hantu, byagera ku magambo ahimbitse, aturutse ku ndiba y’umutima bikaba agahebuzo.

 

Uko amasaha yagendaga yicuma niko imibare y’inshuro iri kurebwa ku rubuga rwa YouTube yagendega ihindagurika ubutitsa, abakurikira umuziki batangira kuyihozaho ijisho ngo uko ica agahigo ko kurebwa inshuro nyinshi mu munsi umwe, mu mateka ya muzika nyarwanda.

 

Mu minsi ibiri “My Vow” yari imaze kurebwa inshuro miliyoni 1 irenga kuri YouTube biba agahigo gaciwe na Meddy kuko nta wundi muhanzi wigeze ubigeraho mu Rwanda ndetse yari akoze kamwe mu duhigo yakoze nko kuba ariwe muhanzi wabashije kugira inshuro miliyoni bwambere z’abarebye igihangano cye no kuba afite indirimbo yarebwe cyane bwa mbere mu Rwanda.

 

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi batangiye kubyina intsinzi, bishimira ko umuhanzi wabo aciye agahigo ko kurebwa inshuro miliyoni imwe mu munsi umwe gusa, ndetse batangira kwemeza ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Meddy ari umwami wa muzika mu Rwanda.

 

Ubwo bamwe bishimiraga intsinzi, ku rundi ruhande hari abandi bari bakamejeje bemeza ko Meddy yakoresheje uburyo bwo kugura “views” kugira ngo yerekane ko indirimbo ye yakunzwe by’ikirenga.

 

Meddy aherutse kwifashisha iyi foto ari kumwe na Mimi ashimira abakunzi be ku bwo kumwereka igikundiro

 

Meddy kuri ibi byavugwaga byose bwa mbere yagize icyo avuga ndetse anasubiza abari bibajije ibyo kugura “Views” n’abibajije ku bukwe bwe ibintu yasubizanyije ubuhanga cyane ko yari afite abo abwira mu babashije kugira icyo bavuga ku ndirimbo ye.

 

Meddy yagize ati: “(…) Ntugahugire  kuri ibi bintu byitwa ubuzima gusa. Ntukabe umupfu kuby'Imana! Yesu ariho, ntabwo ari amateka, arakubona, arakuzi, aragukunda kandi arashaka ko ubimenya.  Ibi ntabwo ari bya bindi bigamije kubatera akanyabugabo, kandi iyi ntago ari imyizerere. Yahinduye ubuzima bwanjye ndetse n'uburyo mbonamo ibintu by'ubuzima. Ibyo ni ibihamya bya nyabyo.”

 

Meddy yakomeje asaba abatizera ibyo avuga gusenga Imana ibibahishurire. Ati: “Kandi niba utizeye ibyo ndikuvuga; kuki utasenga isengesho hamwe n'imana?

 

Ukavuga ngo, Mana ni ukuri ntabwo nizera ko uri  uwanyawe kandi ibi bintu  Yesu nabyo simbyumva. Wabinyereka?”. 

 

Yongeraho ati: “Ubu, abantu baba cyane mu iyobokamana bashobora kuvuga ngo iri si isengesho. Ariko mu byukuri iri niryo sengesho Imana ishaka, kandi bamwe muri mwe bari gusoma ibi bagatekereza bati; ni iki cyabaye kuri meddy noneho. Mfasha mu ntangiriro kwibwira ibizagira akamaro ku iherezo" REINHARD BONNKE

 

Bavandimwe na bashiki banjye, ibi bintu ni ukuri kandi ndi gusenga gusa kugira ngo Imana ibibahishurire nk’uko yabikoze kuri njye. Nshobora kutaba urugero rwiza rwo kukubwira ibi, kandi sinambaye ikoti (suit) cyangwa imyenda miremire, ariko ndahiye icyo aricyo cyose nkunda Yesu ariho, aravuga kandi akora ibyo yavuze kandi ndihano ngo mbihamye.

 

Ndabakunda mwese ntimutume ibintu by’isi bibakonjesha ngo mwibagirwe Imana.’’

Meddy yongeyeho ati: "Ndifuza ko nibiramuka bibayeho ko wibagirwa indirimbo zanjye zose nibuze uzibuke aya magambo"

 

Umuhanzikazi Teta Diana aherutse kwandika kuri Twitter agaragaza ko ibyo kugira umubare munini wa views ntacyo bivuze ku muhanzi.

 

Ati “YouTube Channel ni ubuntu, views ziragurwa, followers baragurwa, showbiz ya byacitse yica umuziki, ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n’ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

 

Nyuma y’ubwo butumwa bwa Teta yahise atizwa imbaraga n’ Umuhazi Jules Sentore wahise yereka Teta Diana ko amushyigikiye agira ati “umvugiye ibintu gusa ndagushimiye kuba ubikomojeho nyabu!”

 

Umuhanzi Juno Kizigenza aherutse gushyira kuri Twitter ubutumwa bugira buti '' Umwami watorotse se? Umwami cyangwa Umwamikazi bari ino ntabwo ari ishyanga."

 

Views birashoboka ko zagurwa?

 

Birashoboka. Gusa ni amahitamo mabi kuko izemerewe kugurwa ni izo mu buhinde cyangwa ibindi bihugu byo muri Asian. Wowe wishyura abantu bakagushakira abantu (Audience) itakuzi. Abahanzi bo mu buhinde na Pakistan. Nta revenue ukuramo.

 

Ikindi wakwibaza ngo umuhanzi Meddy yabikora ashaka iki ko Afite abantu bakumukurikira benshi (audience) nini.