Kinshasa: Umupolisi yarashe umukuriye ubwo bagenzuraga abambaye udupfukamunwa

Kinshasa: Umupolisi yarashe umukuriye ubwo bagenzuraga abambaye udupfukamunwa

Jul 28,2021

Kuri uyu wa Gatatu muri karere ka Bandalungwa, mu Mujyi wa Kinshasa umupolisi yibeshye arasa umukuriye ubwo bari mu bugenzuzi bwo kureba abantu batambaye udupfukamunwa.

Amakuru agera ku rubuga rwa ACTUALITE.CD aravuga ko uyu mupolisi warashwe mu mutwe yahise yihutanwa kwa muganga nk’uko byemejwe n’uwungirije umuyobozi w’igipolisi cya Congo (PNC) akaba na komanda w’igipolisi muri Kinshasa.

Amakuru aravuga ko ibi byabaye ubwo uyu mupolisi yarwaniraga imbunda n’umusivili isasu rikamucika rigafata umupolisi umukuriye.

Ibi bije nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru na none umupolisi arashe umunyeshuri witwa Honoré Shama Kwete, aho urubanze rwe ndetse ruteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.