Ibyo wamenya kuri B-2 Spirit indege y'indwanyi y'akataraboneka igura asaga miliyari 2 z'amadorari ya Amerika - AMAFOTO + VIDEO
Iyi ndege ikoze mu ishusho ry'inyuguti wa W ntibonwa na radar, irihuta cyane kandi ishobora gutwara no kurasa ibisasu by'ubwoko bwose byaba ibisanzwe cyangwa se ibya kirimbuzi bizwi nka Nuclear ndetse na za missile. Ni indege y'igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Iyi ndege yatangiye gukorwa mu gihe cy'intambara y'ubutita yaje kurangira mu mwaka w'1989 iyi ndege itararangira bityo B-2 ntiyabona amahirwe yo kuguruka mu kirere cy'abarusiya.
Indege ya mbere ya B-2 yageze ku kibuga cya gisirikare cya Whiteman giherereye muri Leta ya Missouri ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w'1993. Irwana intambara yayo ya mbere mu mwaka w'1999 aha hari mu ntambara ya Kosovo.
Kugeza ubu iyi ndwanyi y'akataraboneka ishobora kogoga ikirere ntawe uyiciye iryera ikagaba ibitero aho ari ho hose ku isi ubundi igasubira ku birindiro byayo muri Amerika.
Ifite ubushobozi bwo kongererwa ibitoro itiriwe igwa ku kibuga.
Moteri zayo zikoze ku buryo zidateza urusaku biryo ikaba ishobora kunyura mu kirere ntawe uyumvise.
Zimwe mu ngamba zikomeye yifashishijwemo harimo urwo muri Kosovo, Iraq, Afganistan ndetse na Libya.
Ibigwi byayo byatumye ikoreshwa mu mafilime yamamaye ku isi nka: “Independence Day,” “Armageddon,” “Iron Man 2,” “Cloverfield,” “Airplanes,” “Rampage” and, most recently, “Captain Marvel.”
Iyi ndege ifatwa nk'ikirango cy'ubuhanganye bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika dore ko kugeza ubu bivugwa ko itegeze ibatenguha mu ngamba zose yaremye ndetse nta nimwe mu zakozwe yari yatakara.
REBA BYINSHI KURI YO HANO