Uramutse umenye ibi bintu ntiwazongera gusiba kurya umwembe mu buzima bwawe bwose

Uramutse umenye ibi bintu ntiwazongera gusiba kurya umwembe mu buzima bwawe bwose

Jul 29,2021

Umwembe ni umwe mu mbuto zizwi cyane kandi zikundwa na benshi kubera impumuro n’uburyohe ufite, ukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye dore ko witwa “umwami w’imbuto“. uba mu mabara 3; icyatsi, umuhondo n’umutuku.

 

Ese umwembe ukungahaye kuki?

 

Umwembe uboneka mu mabara anyuranye

Umwembe ukize cyane ku ntungamubiri nyinshi, kuko ugaragaramo: Vitamine 20 zitandukanye, fibre kimwe n’izindi ntungamubiri

Vitamine C yose umubiri ukenera ku munsi ushobora kuyibona mu mwembe 1 wa garama 100, ¼ cya vitamine A; ifasha kubona neza no gukomeza kurinda uruhu, umubiri ukenera nayo wayibona mu mwembe ungana utyo.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko urinda kanseri ku rugero rwo hejuru. Kanseri y’amara, iy’ibere, iy’amaraso ndetse na kanseri y’uruhago ku bagabo.

Niba wifuza urubuto rukungahaye kuri potasiyumu wizuyaza, kuko umwembe wa 100g ubamo ingana na 156mg. ibi kandi byabera byiza abantu barwaye cg bifuza kwirinda indwara z’umutima cg umuvuduko w’amaraso.

Ibishishwa byawo ntukabijugunye! Ibi bikungahaye kuri phytonutrinets, izi ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye zirimo kanseri, diyabete ndetse n’iz’umutima

ushobora kugufasha gukomeza amagufa kuko ukize kuri calcium ndetse na vitamine D

Ku bantu bifuza kugabanya ibiro cg kugumana agataye; umwembe wagufasha cyane. Kurya nibuze 1 (ugaragaramo calorie 100) mbere yo kurya bikugabanyiriza kurya ibiryo byinshi, kuko wongera amazi mu mubiri bityo ibinure bikagabanuka.

AKamaro k'umutobe w'umwembe

Umutobe w’imyembe ukungahaye ku ntungamubiri nyinshi

Kuba ukungahaye kuri vitamini E bituma uba urubuto rwiza ku batera akabariro kuko ubongerera akanyabugabo n’ubushake kandi ugatuma imisemburo ikora neza

Umwembe kandi ukungahaye ku muringa. Ibi bituma umwembe uba mwiza mu mikorerwe y’insoro zitukura kuko umuringa utuma zikorwa cyane

Vitamini C, pectin na za fibre byose biba mu mwembe bituma igipimo cya cholesterol mbi (LDL) kigabanyuka bityo bikarinda bikanarwanya indwara zinyuranye z’umutima

Mu mwembe dusangamo tartaric acid, malic acid na citric acid. Izi nubwo ari aside ariko kuba ziri mu mwembe bifasha uwawuriye kuringaniza acide n’imyunyu yo mu mubiri imbere

Uru kandi ni urubuto rwiza ku igogorwa. Biterwa nuko muri wo dusangamo esters, terpenes na aldehydes byose bifasha urwungano ngogozi gukora neaza. Ukaba rero ufasha abituma impatwe, abagira ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya kimwe n’abarwara ikirungurira

Uko utegurwa

ushobora kuwurya gutyo, ushobora gukora salade yawo cg se ugakora umutobe w’imyembe hose ubona intungamubiri zikwiye.

Umwembe ushobora gutegurwa nka Salade