Akamaro gatandukanye ko gukoresha amakara harimo kurinda indwara, gusukura amazi, kuvura uburozi... ndetse n'uko akoreshwa

Akamaro gatandukanye ko gukoresha amakara harimo kurinda indwara, gusukura amazi, kuvura uburozi... ndetse n'uko akoreshwa

Jul 29,2021

Amakara nubwo tuyamenyereye ko akoreshwa mu kuvana uburozi mu nda, nyamara si byo gusa akora kuko hari ibindi binyuranye ushobora kuyakoresha.

 

Ayo makara avugwa hano si yayandi yo mu ziko cyangwa ku mbabura, kuko nayo uko akoze aba arimo ubundi burozi bwakangiza umubiri. Ahubwo niyo aherwaho agasukurwa, agatunganywa akavangwamo ibindi bituma akora akazi kayo neza. Bivuzwe ko amakara agiye kuvugwa hano ari amakara aboneka kwa muganga no muri za farumasi gusa. Aya makara niyo yitwa charbon activé (activated charcoal).

 

Gusa mu gukoresha amakara ugomba kuzirikana ko uramutse utanyoye amazi yagutera umwuma. Niyo mpamvu iyo ukoresheje amakara uba usabwa kunywa byibuze hagati y”ibirahure 12 na 16 by’amazi ku munsi. Ibi binafasha mu gutuma uburozi busohoka ku buryo bwihuse kandi bikakurinda kuba wakituma impatwe.

 

Aya makara ashobora kuza ari ibinini

Imimaro 10 y’amakara

Amenyo yera

Abantu benshi usanga amenyo yabo yarataye ibara kubera kunywa ikawa, icyayi, za divayi n’izindi mpamvu nyinshi. Amakara rero nuyakoresha azakuraho ibyo byanduza amenyo yawe yongere agire ibara ryiza abe urwererane.

 

Mu kuyakoresha, suka amazi ku buroso butote noneho ushyireho ya makara nkuko ushyiraho umuti w’amenyo usanzwe ubundi woze gusa wibanda cyane ahahinduye ibara.

 

Ntubikora buri munsi, byibura 2 cyangwa 3 mu cyumweru birahagije, indi minsi ugakoresha imiti usanzwe ukoresha.

 

Kuvura gutumba no kuzana ibyuka mu nda

Undi mumaro w’amakara ni ukwirukana ibyuka biza mu nda ndetse akavura no gutumba bikunze kuza nyuma yo kurya.

 

Mu kuyakoresha ufata 500mg zayo, ukavanga mu kirahure cy’amazi ukanywa isaha imwe mbere yo kurya. Ukarenzaho ikindi kirahure cy’amazi meza.

 

Kurwanya uburozi bw’inzoga na hangover

Nubwo amakara adasohora alukolo mu mubiri ariko afasha umubiri gusohora ku buryo bwihuse ubundi burozi bwatewe na ya nzoga. Kuko rero akenshi alukolo yonyine bigoye ko yivanga mu maraso iyo bya bindi biyitiza umurindi bisohotse nayo irasohoka. Ibi rero birinda gusinda, kugira hangover n’ibindi byose bituruka ku inzoga

 

Gusukura urubobi

Abantu benshi ntibazi ko no mu mibiri yabo hashobora kubamo urubobi. Birashoboka rwose. Urwo rubobi rushobora gutera indwara zinyuranye harimo imikorere mibi y’impyiko n’umwijima, kugabanyuka kw’ingufu z’ubwonko, kokera amaso, kwiheba no kwigunga, umutwe udakira, kuruka no guhumeka nabi tutibagiwe no kugabanyuka k’ubudahangarwa.

 

Nubwo turuzi ku mazu n’ibizenga, urubobi rushobora no kuba mu mubiri

Kuba ahantu hahora hatose hanakonje, ahagera umwuka mucye n’urumuri rucyeya, byose biri mu byatuma no mu mubiri wawe haza urubobi.

 

Niba hari ahagaragara urubobi aho utuye, rukureho vuba vuba kandi urukureho wambaye uturindantoki. Ushobora no kurukuraho wifashishije bicarbonate, apple cider vinegar, na borax, cyane cyane iyo ruri ku nzu nko ku isima, ku makaro no ku matafari.

 

Niba mu rugo hari ugaragaje ibimenyetso byo kwitsamura, uduheri ku ruhu, amaso azengamo amarira kandi atukura, inkorora y’akayi no kurwara umutwe nyamara hakabura ikindi cyaba kibimutera, birashoboka ko rwaba ari urubobi.

 

Kuyakoresha hano naho ni kimwe nuko twabivuze hejuru, ni 500mg mu kirahure cy’amazi.

 

Gusukura amazi

N’ubundi birazwi ko amakara yewe n’amwe yo mu gikoni yifashishwa mu gusukura amazi aho akurwamo ibindi biyagira mabi ukuyemo inzoka, virusi na bagiteri kuko byo byicwa n’imiti cyangwa kuyateka.

 

Hari ibikoresho bisukura amazi (water filter) bikoresha amakara, biza bifite muri byo ayo makara asukura amazi

 

Kurwanya uburozi

Nkuko byavuzwe hejuru, akenshi amakara akoreshwa mu kuvana uburozi mu mubiri, gusa ntabwo ari uburozi bw’amoko yose. Akenshi ni uburozi bwatewe n’ibyo wariye, imiti yica udukoko ushobora kurya cyangwa kunywa utabizi, amafumbire mvaruganda, mercure, kimwe no kunywa imiti irenze urugero cyangwa itari iyawe. Cyane cyane kuri paracetamol, aspirin, cocaine, opium na morphine.

 

Mu gihe cy’uburozi ni ngombwa guhita ukoresha amakara vuba byihuse ugahita ujyana umurwayi kwa muganga.

 

Mu kuyakoresha uvanga hagati ya 50g (garama, si mg) na 100g z’amakara  mu kirahure cy’amazi ku bantu bakuru, naho ku bana ni hagati ya 10g na 25g naho ku kirahure cy’amazi.

 

Uku niko amakara akura uburozi mu mubiri

Ugakomeza kumuha amazi kugeza agejeje ku birahure 12 kugeza 16 ku munsi kugirango atarwara umwuma.

 

Iyo ari uburozi bwatewe n’ibyo kurya gusa, umukuru akoresha 25g naho umwana ni 10g

 

Icyakora amakara ntakora ku burozi bwatewe na:

 

Cyanide

Lithium

Ibinini by’ubutare

Uburozi bwatewe na aside zikomeye na base zikomeye cyane

 

Uruhu rwiza n’umubiri muzima

Ibyiza by’amakara ntibigarukira mu mubiri imbere gusa kuko n’inyuma agira akamaro.

 

Ku ruhu amakara afasha mu kurwanya impumuro mbi y’icyuya, ibiheri byo mu maso, kurumwa n’udusimba, no kurumwa n’inzoka.

 

Hano ariko ntuyakoresha yonyine ahubwo uyavanga n’amavuta ya cocoa (coconut oil).

 

Niba urumwe n’uruyuki cyangwa ivubi, vanga igice cy’akayiko gato kayo mavuta n’akanini kamwe k’amakara (hari amakara aza ari ibinini bipfundikiye) usige aho warumwe ugende ubikora buri minota 30.

 

Kuko amakara yanduza aho aguye, ni byiza guhita uhapfuka n’igitambaro.

 

Niba ari inzoka, shaka igitambaro gihagije kuba cyajya ahazengurutse aharumwe inshuro 2. Icyo gitambaro ucyinike mu ruvange rw’amakara n’amavuta ya cocoa ukizingurize aharumwe inyuma yacyo ushyireho ikindi gitambaro gisukuye.

 

Buri masaha hagati y’2 na 3 wongere ubikore uko, ariko ubanje kuhoza neza n’amazi meza

 

Niba ari ibiheri ushaka kuvura vanga ikinini kimwe n’utuyiko tubiri tw’umutobe w’igikakarubamba urwo ruvange urusige aharwaye ureke byumireho. Nibimara kuma utegereze iminota 10 ukarabe n’amazi meza wiyunyuguze bihagije.

 

Koza mu nda

Ibyo turya n’ibyo tunywa bigenda bisiga uburozi bunyuranye mu rwungano ngogozi ndetse n’indi myanda inyuranye. Iyi myanda n’ubu burozi bitera ingaruka zinyuranye mu mubiri zirimo kugabanyuka k’ubudahangarwa, indwara z’ubwivumbure bw’umubiri ndetse bishobora no gutera kanseri. Niyo mpamvu amakara ari ingenzi mu gufasha imibiri yacu kwisukura igasohora iyo myanda n’ubwo burozi.

 

Mu kubikora ukoresha 10g z’amakara mu kirahure cy’amazi ukabinywa iminota 90 mbere yo kurya kuri buri funguro, ukabikora iminsi 2 ikurikirana.

 

Muri iki gihe usabwa kurya gusa ibintu by’umwimerere, imbuto n’imboga, amafi atari ayorowe, inyama z’amatungo atunzwe no kurisha gusa.

 

Ukibuka kunywa amazi ahagije kugirango utarwara kwituma impatwe. Niba ije, nywa ikirahure cy’amazi y’akazuyazi akamuriyemo indimu n’ikiyiko cy’ubuki buri minota 30 kugeza witumye neza

 

Kurinda gusaza

Nubwo gusaza ntawe bitabaho ariko hari igihe biza imburagihe.

 

Gukoresha amakara bikaba bigirira akamaro impyiko n’umwijima bibirinda gusaza no kwangirika bikabifasha gusohora ibyatuma umubiri usaza vuba.

 

Ufata ibinini 2 ku munsi ukavanga n’amazi ukanywa. Cyane cyane ukabikora mu gihe hari aho wahuriye n’ibyangiza uruhu cyangwa ukaba ubizi ko wariye ifunguro ritari umwimerere.

 

Kugabanya cholesterol

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha amakara birwanya cholesterol mbi ahubwo bikongera cholesterol nziza mu mubiri.

 

Hano ukoresha 10g gusa kandi ntukoresha amakara uri gufata indi miti. Iyo uri gufata indi miti , ugomba gusiga intera y’amasaha byibuze 2 hagati yo gufata iyo miti no gufata amakara.

 

Icyitonderwa

Nkuko twabivuze tugitangira amakara akoreshwa si amakara asanzwe, ni amakara yabugenewe aboneka ahagurishirizwa imiti.

Amakara ubusanzwe ntawe abujijwe yewe n’umugore utwite n’uwonsa barayakoresha. Gusa mu gihe umubiri wawe utayihanganiye ushobora kuyahagarika. Icyakora niba ufite ibisebe mu gifu, cyangwa mu mara, cyangwa ukaba uheruka kubagwa mu nda, ntiwemerewe gukoresha amakara

Hari imiti byagaragaye ko itagomba kuvangwa n’amakara. Iyo miti ni iyi ikurikira: Naltrexone, Acrivastine, Bupropion, Carbinoxamine, Fentanyl, Hydrocodone, Meclizine, Methadone, Morphine, Mycophenolate Mofetil, Mycophenolic Acid, Oxycodone; Oxymorphone, Suvorexant, Tapentadol, Umeclidinium, Paracetamol, Tricyclic antidepressants na Theophylline