AS Kigali ni yo yegukanye Haruna Niyonzima na Emery Bayisenge
Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana na Haruna Niyonzima waherukaga kuyivamo asubiye muri Young Africans muri 2020 ndetse uyu yiyongereyeho Emery Bayisenge wari warangije amasezerano nyuma akaza kwemera kuyongera.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ni bwo Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yabwiye Radio B&B FM UMWEZI ko aba bakinnyi bombi bamaze kumvikana n’iyi kipe ndetse ko kuri Haruna we nta gihindutse byarara birangiye.
Shema yagize ati “Haruna bitarenze uyu munsi muraza kubibona birangiye neza.Yari yadusabye ko ibyo muri Tanzania birangira.”
Abajijwe niba yaha abafana ba AS Kigali icyizere kidakuka ko azakinira iyi kipe, Shema yagize ati “Cyane.”
Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Young Africans mu Ukuboza 2019 ubwo yari asoje igice cy’umwaka yari yasinye muri AS Kigali bivuze ko yongereye amasezerano y’umwaka usanga undi wari urangiye muri iyi kipe yambara umuhondo n’icyatsi.
Haruna Niyonzima, yari amaze imyaka isaga 10 muri Tanzania, kuko yageze muri Young 2011ageza 2017 aza kuhava yerekeza muri SC Simba yavuyemo nyuma y’imyaka 2 yerekeza muri AS Kigali yakiniye igice kibanza cya Shampiyona akongera agasubira muri Young Africans.
Haruna yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine ayivamo muri 2011 yerekeza muri Tanzania.
Iyi kipe ya AS Kigali iteganya guhinduka Kigali FC, iri kwiyubaka n’inyuma y’ikibuga kuko yazanye ikirango gishya kirimo Kigali Convention Centre iranga umufatanyabikorwa wayo mukuru ari we Umujyi wa Kigali.
Ikirango gishya cya AS Kigali cyamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, kiri mu ibara ry’ubururu mu ruziga rurimo imirongo y’umuhondo n’ishusho ya Kigali Convention Centre hagati.
Munsi y’iyo shusho ya Kigali Convention Centre, hagaragaza ko ikipe yashinzwe mu 1999 mu gihe kandi inyuma yaho imitako izwi nk’imigongo isanzwe imenyerewe mu kurimbisha ibintu bitandukanye mu muco wa Kinyarwanda.
AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.
Abakinnyi AS Kigali imaze gusinyisha:
Fiacre Ntwari
Denis Rukundo
Rugwiro Herve
Mugheni Fabrice
Butera Andrew
Robert Saba
Ghilain Uwimana
Niyibizi Ramadhan
Bayisenge Emery