Urubanza rw’umunyamakuru wakubitiwe i Nyagatare: Komanda wa Polisi arashinjwa guhisha ibimenyetso, Meya akabangamira iperereza
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rubona muri Nyagatare n’abo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Karangazi, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umunyamakuru Ntirenganya Charles wa Flash FM.
Muri uru rubanza nk’uko Taarifa yabitangaje, umushinjacyaha Bimenyinama Jean Louis yashinje Komanda wa Polisi ya Karangazi, CIP Niyonsaba Ildephonse uri mu batangabuhamya ku ruhande rwa Mudugudu, guhisha ibimenyetso by’ikubitwa ry’uyu munyamakuru, ubwo yageraga aho icyaha cyabereye.
Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Ntirenganya yamaraga gukubitwa n’abarimo Mudugudu Kalisa Sam, Komanda Niyonsaba yageze aho icyaha cyabereye, afotora umunyamakuru mu ruhande atakubiswemo, kugira ngo azabishingireho yemeza ko atakubiswe.
Ni mu gihe uyu munyamakuru ubwo yamaraga gukubitwa, yagiye ku kigo nderabuzima cya Karangazi, umuganga witwa Twizeyimana Jean Claude amuha imiti n’inshinge ariko muri raporo yakoze ahakana ko Ntirenganya yakubiswe.
Gusa bitandukanye n’ibigaragara muri raporo ya Dogiteri w’ibitaro bikuru bya Nyagatare wagaragaje ko uyu munyamakuru yakubiswe, ashingiye ku bikomere n’inguma yamubonye ku gatuza byatewe n’inkoni yamubonyeho. Iyi raporo yashimangiwe n’amafoto yafashwe n’umugenzacyaha.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian arashinjwa kubangamira iperereza kuri iki cyaha, ubwo yatangarizaga ku rubuga rwa Twitter ko uyu munyamakuru atakubiswe.
Uyu munyamakuru avuga ko ubu butumwa Meya Mushabe yaje gusiba, bwatumye abatangabuhamya bari kuvuga ukuri ku cyaha cyakozwe bagira ubwoba, batinya kuvuguruza umuyobozi.
Abatangabuhamya batari kuvuguruza uyu muyobozi, uyu munyamakuru yavuzemo abaturage, Komanda Niyonsaba na muganga ku kigo nderabuzima wa Karangazi wamusuzumye bwa mbere.
Tariki ya 3 Kanama 2021 ni bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Mudugudu Kalisa n’abo bareganwa.
Tubibutse ko uyu munyamakuru yatabaje ko yakubiswe ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Mudugudu wa Rubona, ahari bariyeri yabuzaga abaturage batuye mu wundi Mudugudu kujya kuhavoma amazi.