Mozambique: Ese koko u Rwanda rwohereje ingabo rutanguranwa na SADEC? Min. Biruta arabisobanura

Mozambique: Ese koko u Rwanda rwohereje ingabo rutanguranwa na SADEC? Min. Biruta arabisobanura

Jul 30,2021

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo rusa n'urutanguranwa n'ibihugu bya SADC.

 

Ibihugu ndetse n'abantu ku giti cyabo banenze ukuntu ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique, bamwe ndetse bavuga ko rusa n'urwashatse gutanguranwa n'ingabo z'akarere za SADC bagomba guhurira muri Mozambique.

Minisitiri Biruta yagize ati: "Twagishije inama tunabibwira ibihugu bitandukanye bigize uriya murango wa SADEC, n'ibindi bihugu byinshi birimo Ubufaransa, birimo Portugal, birimo Leta Zunze Umwe za Amerika, bose twarababwiye.

Ntabwo ari ibintu byaje gusa kutya mu ijoro ngo mu gitondo abantu bagende. Hanyuma n'igihe icyemezo cyafashwe abo bose twarababwiye. "Naho ubundi ntabwo ari za guverinoma cyangwa se ibihugu byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo, ni abantu ku giti cyabo."

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo rwirengera ikiguzi cy'iyi ntambara ariko ngo rukaba ruri mu mishyikirano n'igihugu cya Mozambique ndetse n'Afrika yiyunze ku ruhare byagira ku bikenerwa n'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique.