U Rwanda rurakoza imitwe y'intoki ku gutangira gukora inkingo n’indi miti igabanya ubukana bwa za virus

U Rwanda rurakoza imitwe y'intoki ku gutangira gukora inkingo n’indi miti igabanya ubukana bwa za virus

Jul 30,2021

Kuri uyu wa Kane, abayobozi bakuru ba leta bari kumwe n’uhagarariye Fondasiyo ya KENUP bahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse banasura ibigo i Kigali, mu ntambwe iganisha u Rwanda hafi yo gutangira gukora inkingo n’ibindi binyabuzima.

Fondasiyo ya KENUP ni umuryango mpuzamahanga ushyigikira udushya dushingiye ku bushakashatsi kandi wari uhagarariwe na Holm Keller, Umuyobozi mukuru wawo.

 

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uruzinduko rwa Keller ruri mu rwego rwo gutegura igenamigambi ryo gukora inkingo n’indi miti igabanya ubukana bwa za virus.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije avugana na The New Times yagize ati “Icyari kigamijwe muri uru ruzinduko kwari ugutegura ahantu ho gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda mu mwaka utaha. U Rwanda rukorana cyane na Fondasiyo ya KENUP, Ikipe y’u Burayi (Team Europe), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa benshi mu guteza imbere uru ruganda mu gihugu cyacu.”

KENUP iti “Dufite intego yo kwagura ubushobozi bwo gukora inkingo muri Afurika,”

 

Nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’ibura ry’inkingo zo gukingira ubuzima cyarushijeho gufata intera muri iki gihe Isi ihanganye na Covid-19, u Rwanda ruherutse gutorwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nka hamwe mu hantu hashobora gukorerwa inkingo ku mugabane wa Afurika.