Umusore yahisemo kwica umukunzi we wari ugiye kumusiga akajya Qatar mu kazi yibwirako nagera i mahanga azamwanga

Umusore yahisemo kwica umukunzi we wari ugiye kumusiga akajya Qatar mu kazi yibwirako nagera i mahanga azamwanga

Jul 30,2021

Akenshi umunyenga w'urukundo ugaragara iyo abakundana batuye mu gace kamwe cyangwa mu gihugu kimwe aho babasha guhura rimwe na rimwe bitagoranye, iyo umukunzi wawe agusezeye agiye i mahanga ushobora kumva ikiniga ukibwira ko azakwanga kubera kutakubona ibyatumye umusore wo muri Kenya yica umukunzi we Joyce Nyambura.

 

Inkuru ibabaje cyane, Joyce Wanjiru Nyambura w'imyaka 34 ukomoka muri Kenya, yagombaga  kwerekera muri Qatar tariki ya 30 Nyakanga 2021, aho yari yarabonye akazi nyuma y'ubushomeri nta kazi agira kubw'amahirwe akabona Qatar.

 

Kubona akazi kwa Joyce Nyambura byatumye umusore bakundanaga Golden Nyakundi uzwi ku izina rya Ras ukomoka i Kamuthi atekereza ko urukundo rwabo rurangiriye aho ahitamo kumutera icyuma aramwica kugira ngo atajya Qatar gukora akazi, ibyo umusore yatekerezaga ko bazahita batandukana nk'uko inkuru ya K24Tv ibitangaza.

 

Cecilia Nyambura, nyina wa nyakwigendera mu gahinda kenshi, avuga ko umukowa we yari yarabuze akazi muri Kenya , bikaza kuba ibyishimo ubwo yabonaga akazi Qatar ariko umusore bakundanaga akamuvutsa ubuzima kubera kuba yari agiye kumusiga. Ati: "Umukobwa wanjye rwose yari yararwaniye kubona akazi hano muri Kenya ariko arakabura kugeza abonye amahirwe yo kujya Qatar kandi twese twarishimye nk'umuryango. Icyakora, uko ibintu byagenze byatumye umusore amwica, twe turashaka ubutabera bw'umwana wacu ”