King James, Shaddyboo, K8 Kavuyo na bagenzi babo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19  bahishuye icyari cyabajyanye i Rutsiro n'uko umugambi wanogejwe

King James, Shaddyboo, K8 Kavuyo na bagenzi babo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahishuye icyari cyabajyanye i Rutsiro n'uko umugambi wanogejwe

Jul 31,2021

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu umunani barimo Ruhumuliza James uzwi nka King James Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n’abandi barimo abanyamideli batandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

 

Shaddyboo ni umwe mu byamamare u Rwanda rufite ari nayo mpamvu abahanzi batandukanye bakunda kumwiyambaza bitewe n'uko uyu mugore iyo muhaye ibikorwa byawe abyamamaza ndetse bikagera kure cyane kuko ariwe ukurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda.

 

Shaddyboo ni umwe mu bagore bagore bagaragara neza mu mashusho bikaba byiza iyo umwiyambaje mu mashusho y'indirimbo zitandukanye ari nayo mpamvu akunze guhorana n'abahanzi batandukanye.

 

Shaddyboo yagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye z'abahanzi aho ku ikubittiro yagaragaye mu ndirimbo ya King James buhoro buhoro ari naho yakuye izina rikomeye aba ikimenyabose muri rubanda

 

Shaddyboo ni umwe mu biyambazwa n'abahanzi n'abashoramari mu bikorwa bitandukanye

 

Aba basitari Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

 

Mu makuru anyura kuri Televiziyo y’Igihugu Abafashwe bavuze ko bari baje mu bikorwa byerekeranye n’ubucuruzi ndetse Shadyboo we yabwiye itangazamakuru ko bari baje kugura ibibanza, nyamara ngo bafashwe bari mu nzu imwe icumbikira abashyitsi, bafatwa banywa n’inzoga.

 

Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga. Umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi umwe ava mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira aho bafatiwe.

 

Ubwo berekwaga itangazamakuru, biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri ako Karere ka Rutsiro.

 

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

 

Yagize ati “Ni byo twakoze amakosa kuko twaje ino aha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

 

Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko na we yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu imwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

 

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ari yo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

 

Ati “Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n’imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk’aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.”

 

CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n’abandi.

 

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye, nk’uko iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

 

Si ubwambere Shaddybo afatanywe n’abahanzi kuko no ku itariki 11 Kanama 2020 nabwo yari yafatanywe n’umuhanzi Bruce Melodie aho bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

 

Shaddy Boo yamamaye cyane  mu mwaka wa 2011 ubwo yajyaga mu  mashusho y’indirimbo ya King James yitwa buhoro buhoro , uyu yaje kandi yaje gukundana na Producer Meddy Saleh umwe  mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye banabyarana abana babiri b’abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito kuri ubu uyu mugore akaba ariwe urera aba bana.