Amagambo wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye

Amagambo wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye

Jul 31,2021

Iyo abantu bakundana bifuza kurushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu magambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo.

 

Amagambo wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye:

 

1. Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

 

Wari wabwirwa aya magambo ngo wumve ukuntu aryoha? Si ugupfa kuyavuga gusa kuko araremereye. Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose ni iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

 

Ni byiza kuyabwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugira ngo adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

 

2. Uri uw’agaciro kuri njye

 

Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

 

3. Umfatiye runini.

 

Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu abana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.

 

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo ‘umufatiye runini’. Muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

 

4. Nkwibonamo

 

Ibaze umuntu mukundana  akubwiye ngo ‘nkwibonamo’, urumva ukuntu byaba bimeze. Bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona. Nk’uko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

 

Src:www.LoveTips.com