Ibintu 4 utagomba gukorera umukobwa uko waba umukunda kose

Ibintu 4 utagomba gukorera umukobwa uko waba umukunda kose

Aug 01,2021

Umusore wakunze yitwara mu buryo butangaje. Nk'undi muntu wese wakunze biragora kenshi kugenzura amarangamutima ye igihe ahuye n'umwari yihebeye, ndetse, ntibiba bigishoboka kumubonaho inenge cyangwa imyitwarire mibi. Yemwe n'ubimubwiye ashobora guhinduka umwanzi ako kanya. 

 

Iyo yakunze aba asa n'uwahumye amaso cyangwa se ukoreshwa n'izindi mbaraga zidasanzwe, ku buryo icyo zimweretse ari cyo abona gusa: Uburanga butangaje, ijuru rito, isi ya babiri gusa.

Uko byagenda kose niba uri umusore ukaba uri mu rukundo, ugomba kumenya kugenzura amarangamutima yawe icyo byaba bigusaba cyose, kuko bitabaye ibyo ushobora kwisanga mu manga utazikuramo, ubuzima bwawe bukaba nk'ukuzimu, hari n'abafata inzira yo kwiyahura maze byose bigashirira aho.

Nk'umusore uzaba umugabo ejo hazaza, ugomba kugira ibyo wirinda mu rwego rwo kwiyubaha, kwiyubahisha, ndetse n'imipaka mu rukundo rwawe kugirango uru rukundo hato, rutazaguta mu kangaratete.

 

Hari byinshi wakwirinda ariko dore 4 by'ingenzi muri byo:

1. Ntuzasabe umukobwa ko mwabana utaramenya umuryango we

 

Abasore benshi muri iyi minsi bagwa muri iri kosa. Gusa nongere mbisubiremo, ntuzasabe umukobwa ko yakubera umugore utaramenya ibyerekeye umuryango we. Ntuzibwire ko umuzi birenze, ko ari umukobwa mwiza cyangwa witonda, kuba mumarenye amezi mukundana cyangwa imyaka ibi byose ni ubusa niba utaramenya umuryango we. Banza umenye byinshi biwerekeyeho, niba ababyeyi be babana cyangwa batandukanye, niba nta sano mufitanye n'ibindi. 

Aya makuru azagufasha mu rugendo rwo kubaka urugo mu gihe kiri imbere.

 

2. Ntuzigere utera inda umukobwa ukunda mutarabana

 

Ndabizi ushobora kuba uhise unseka ariko iki ni ikintu k'ingenzi cyane mu buzima. Gutera inda umukobwa mutarabana bituma ufatwa nk'uumusore cyangwa umugabo utazi gufata inshingano. Ushobora kuba wowe wibona nk'uwita ku nshingano ze, ariko abandi siko bazabibona. 

Niba rero ukunda umukobwa cyane gerageza gukora ibigoye ku bwe. Kora ibisabwa byose maze abe umugore wawe mbere yo kumutera inda.

 

3. Ntuzigere urwana n'umusore mugenzi wawe mupfa umukobwa.

 

Byakumarira iki kwishora mu mirwano kubera umukobwa ukunda? Ibi ntibikwiye ndetse nta n'iyo bikongerera na gito. Niwishora mu mirwano hari ibintu 2 bishobora kukubaho: Kimwe ni uko bishobora kurangira ukubiswe maze ukajyanwa mu bitaro, cyangwa se ukamukubita bikarngira ujyanwe mu munyururu. 

Iga kugenzura amarangamutima yawe ndetse n'uburakari nk'umugabo. Ikirenzeho umukobwa w'umutima ntiyatuma ukora ibyo ahubwo bishobora gutuma mutandukana.

 

4. Ntuzigere witandukanya n'umuryango wawe kubera umukobwa

N'ubwo bigoye kubyumva hari benshi bibaho ugasanga umusore yiciye ku muryango burundu kubera umukobwa bakundana. Mbere yo gukora ibi, banza wibaze niba uyu mukobwa ashobora gutandukana n'umuryango we kubera wowe.