Abanyeshuri batwitse ibikoresho by’ishuri nyuma yo kurangiza ibizamini batawe muri yombi aho bashobora gukatirwa igifungo cy'imyaka hagati ya 3 na 5 baramutse bahamwe n'icyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyeshuri batanu bakoze igisa n’imyigaragambyo bagatwika ibikoresho by’ikigo cy’ishuri birimo ibitanda bararagaho.
Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire) bishimira ko bari gusoza ibizamini bya Leta.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, RIB yataye muri yombi batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.
Ibyaha bakurikiranweho ni ukwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko riteganya ko uwamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo gihanwa n’ingingo ya 182 y’iryo tegeko.
Ku wagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari y’imyaka atatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Nubwo aba banyeshuri bafashwe ariko amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi munyeshuri uri no mu bakekwaho gutangiza iyo nkongi kuko ari we wabanje gucana igitanda, kugeza ubu utaratabwa muri yombi.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko n’abanyeshuri ari nk’abandi baturage bose imbere y’amategeko cyane ko baba bangiza ibikorwa rusange n’abandi bashobora kuzakoresha mu gihe kizaza.
Ati “Abanyeshuri ni kimwe n’abandi bose, na bo amategeko arabareba mu byerekeye kubaha aho bari n’ibikoresho bakoresha. Ntabwo bikwiye ngo kuko warangije ishuri ugomba gufata ibyo warayeho, ibitanda na matela ukabyangiza, ukamena ibirahure by’amashuri kuko ayo mashuri n’abandi baba bagomba kuzayigiramo. Rero nk’uko wayasanze ugomba kuyasiga ameze neza”
Yasabye ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ko barangije amashuri bagakora ibikorwa bigize ibyaha.
Ati “Ntabwo ari byo kandi ntibikwiye. Ni utuntu turi kugenda tugaragara ku banyeshuri ngo barangije bakangiza, bakanakora ibikorwa bigize ibyaha.”
Kugeza ubu aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeza.
RIB iributsa buri muntu wese ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi inibutsa abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.