Perezida Samia Suhulu aragirira uruzinduko rwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa 2 Kanama 2021

Perezida Samia Suhulu aragirira uruzinduko rwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa 2 Kanama 2021

Aug 01,2021

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania byemeje ko Samia Suluhu Hassan byemeje ko guhera kuri uyu wa 2 Kanama 2021 agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. 

Ni amakuru yari yaratangajwe mbere na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, gusa nta byinshi yavuze kuri uru ruzinduko.

Ibi biro bivuga ko Perezida Samia Suluhu aragira uru ruzinduko, mu rwego rwo kwitabira ubutumire bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Bivuga ko mu gihe azaba ari mu Rwanda, azagirana ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame, kizakurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y'imishinga y'iterambere ibihugu byombi bihuriyeho, hakazabaho kandi ikiganiro n’itangazamakuru.

Uru ruzinduko Perezida Samia Suluhu aragirira mu Rwanda, rurakurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiriye muri Tanzania tariki ya 3 Kamena 2021 nk'intumwa yihariye ya Perezida Kagame.

Icyo gihe, Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Samia Suluhu ubutumwa bumumenyesha ko Leta y'u Rwanda yiteguye kwifatanya na Tanzania mu bikorwa by'iterambere birimo gukomeza umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza umujyi wa Kigali na Isaka.

Perezida Samia Suluhu yaherukaga kugenderera u Burundi, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwatangiye tariki ya 16 Nyakanga 2021.