Umugabo wanjye araranye boxer nasaba gatanya naho umugore wima cheri we ni inkunguzi - Bishop Brigitte arabivuze
Bishop Mukanziga Brigitte yahanuye abashakanye barara bambaye abita “inkunguzi” agaragaza ko bisenya ingo.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV kibanze ahanini ku busabane bw’umugore n’umugabo mu cyumba yagaragaje ko abarara bambaye bibakururira ibyago byo gusenya ingo zabo.
Bishop Mukanziga Brigitte, umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), mbere y’uko atangira kugira ibyo abazwa yatangiye avuga ko “yiyamye abaza kuvuga ko yaguye kubere ibyo bagiye kugarukaho”, avuga ko akeneye kwifashiriza abantu bakiyubakira ingo nzima, gutandukana kw’abashakanye kwa hato na hato kukavaho.
“Guhuza imibiri k’umugore n’umugabo bimara iki mu kubakika k’umugore n’umugabo?”
Iki nicyo kibazo cya mbere yabajijwe maze agisubiza muri ubu buryo ati ”Umuryango uhera ku mugore n’umugabo kuko, n’abatabonye abana bitwa umuryango. Ubwo urumva ko umuryango ari umugore n’umugabo abandi bagashamikaho ariko nibo mutwe w’umuryanago”.
Yakomeje agira ati: “Biriya bintu rero byo guhuza imibiri, kuko Bibiriya iba yanavuze ko babaye umwe, biriya bintu bifite uruhare runini cyane mu kubaka wa muryango. Twirengagize abana aka kanya baturuka muri iyo ‘relation’ yayo no muri iyo miryamanire yabo yubashywe.
Bo ubwabo bariho gukundana, buriya urukundo ukundana n’umugore wawe Sabin mushiki wawe mwasangiye ibere ntabwo ari rwo rukundo umukunda”.
Yakomeje atanga urugero rw’ukuntu umugore wawe ashobora kukubwira ko mushiki wawe adakwiye kubona amafaranga y’ishuri avuye mu mufuka wawe, ukabyumva. Yashimangiye ko burya atari amatwi abyumva kubera ko aguhaye igitekerezo runaka agaragaza ko guhita ubyumva bituruka muri kwa guhuza imibiri kuko umugirira ikizere kandi akaba ari we nshuti yawe ya mbere.
Ati: “ Niwe nshuti yawe ya mbere, niwe mama wawe wa mbere, niwe mujyanama wa mbere. Ibyo bituruka hehe? Muri biriya bakorera mu cyumba cyabo, muri uko guhuza imibiri yabo, niho bituruka kuba umugabo abasha kumva umugore no kuba umugore yumva umugabo”.
Yongeyeho ko kabone n’iyo batonganye bakaryana icyo gikorwa kikaba, gihita kibagiza bya bindi byose bari bahuye nabyo byo kutumvikana. Mu gushimangira ko ibi bintu ari ingenzi kubashakanye yagize ati: “Reka tubwire abagore barongorwe n’abagabo barongore”.
Sabin yongeye kumubaza aho rimwe na rimwe bipfira avuga ko hari ubwo usanga abantu barashakanye babikora ariko gahoro gahoro bikagenda bihagarara.
Yamusubije ati: “(…..) reka mbabwire ngo hari umurongo aka kanya undinda uvuga ngo kurongora kube ukubahwa kubashakanye! Uwo murongo rero urabivuga neza kuba mvuga ngo kurongora no kurongorana ni ibintu Bibiriya yabivuzeho, nta buye nteye, si naho honyine, mu migani harabivuga, mu bakorento barabivuga, muri Timote, ahantu hose bavuga ibintu bita kurongorana”.
Yahise noneho asubiza cya kibazo ati: “Noneho rero urambaza ngo bipfira hehe? Uyu mugore akiza umugabo aba yaramurongoraga, baba barabikoraga ariko uko bagenda babana, babana yenda umwe ahura na tuno undi ahura na tuno muri urwo rugo ugasanga batangiye kubihagana, kubyanga! Ubundi ntibyakagombye guhagwa ahubwo nta rukundo ruba rukiriho, ahari urukundo biriya bihoraho yenda tubonereho kubwira imiryango itamenyaga impamvu bitarimo kubaho urukundo ruba rwahagaze”.
Yatanze urugero agaragaza ko umuntu ahaga umuntu ariko byo bikaba bidahagwa bitewe n’impamvu nyinshi zirimo kutamenya gukomeza kwitanaho nka mbere. Yagize ati: “Umva uwo mutoma wo kwicura saa 6:00 ngo Cherie waramutse? Waraye neza? Kandi mwararanye mu ishuka, uwo si umutoma utuma aka mugitondo kemera? Ahahaha”.
Yahise atanga urugero ko ubu ibintu nk’ibyo bitakibaho kuko ubu usanga abagabo babyuka biruka kubera akazi n’ibindi agira inama abagabo nk’aba kwibuka kuganiriza abagore no kubitaho ntibarutishe abagore babo akazi.
Aha yahise anenga abashakanye barara bambaye ati “Ninde wababwiye ko umugore arara yambaye? Nibyo byasenye ingo nanjye mvuge nka ‘Mpyisi’, nta mugore urara yambaye, nta mugabo urara yambaye, uriya ni umuryango w’abambara ubusa ninjoro”.
Yashimangiye ko kurara wambaye ufite umugabo bisaba kubanza kubivuganaho. Ashimangira ko urara yambaye ari inkunguzi ati: “Uwo ni inkunguzi none se bamurongora yambaye ikariso, none se yarongora yambaye itiriningi? Kurara wambaye ni ibintu mwembi babiri mwavuganyeho kubera impamvu runaka”.
Yashimangiye ko igihe akabariro kadaterwa neza ku bashakanye nta burwayi cyangwa indi mpamvu bihita bibatandukanya. Bishop Mukanziga Brigitte yagiriye inama abashakanye yo gukora ibituma ntawe utekereza kujya hanze ashimangira ko hagati y’umugabo n’umugore ukeneye igikorwa cyo gutera akabariro aba akwiye gushyira undi muri uwo mujyo nawe akabikenera.
Uyu mushumba asanzwe atanga ibiganiro byubaka imiryango abinyujije kuri shene ye ya YouTube “GOROGOTA TV”.