Witegereza birenze! Uyu mukobwa aragukunda n'ubwo atabikubwiye niba agukorera ibi bikurikira

Witegereza birenze! Uyu mukobwa aragukunda n'ubwo atabikubwiye niba agukorera ibi bikurikira

Aug 02,2021

Nubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima. Kutabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.

 

. Dore ibimenyetso byakugaragariza ko umukobwa agukunda

. Nubona ibi bimenyetso ku mukobwa uzamenye ko akwiyumvamo

 

Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby’ibanze.

 

1. Yumva mwahorana:

 

Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

 

2. Kukwereka inshuti ze

 

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

 

3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

 

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

 

4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

 

Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

 

5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

 

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we n'ubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nkaho wamurutishije abandi. Hari n'ubwo usanga akubaza ibyo uba uganira na bo.

 

6. Indoro

 

Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

 

7. Ibiganiro by’urukundo

 

Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

 

Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

 

8. Umunsi w’amavuko

 

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

 

9. Ni umufana wawe ukomeye

 

Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

 

10. Gukora ibikorwa bikureshya

 

Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho , umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza,..

 

Icyitonderwa:

 

Bitewe nicyo agushakaho, umukobwa ashobora kukwereka ibi bimenyetso ndetse n’ibyo tutavuze hano , ukibwira ko agukunda ariko ibyo ubona bihabanye n’ibimuri ku mutima, afite ikindi kimugenza. Abakobwa barimo ibyiciro byinshi. Bitewe n’uko umukobwa ateye, ashobora kutagukorera cyangwa kukwereka ibi bimenyetso atari uko atakwiyumvamo ahubwo ariko atazi kwerekana amarangamutima ye. Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo nawe uhite umukunda. Genzura urebe niba nawe umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nkuko abikugaragariza.