Bugesera: Imodoka yari itwaye ibicuruzwa yafashwe n'inkongi y'umuriro ubwo yari ihagaritswe na Polisi

Bugesera: Imodoka yari itwaye ibicuruzwa yafashwe n'inkongi y'umuriro ubwo yari ihagaritswe na Polisi

Aug 02,2021

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiriye muri Gare ya Nyamata mu Karere ka Bugesera ubwo yari itwaye ibicuruzwa Polisi ikayihagarika ariko igahita ishya.

 

Iyi modoko yo mu bwoko buzwi nka Taxi Min-Bus, yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

 

Iyi modoka isanzwe itwara abagenzi, yari itwaye ibicuruzwa ikaba yahiye ubwo yari ihagaritswe na Polisi ariko bakabona ihise ishya.

 

Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko ababonye iyi nkongi, bavuga ko ku bw’amahirwe nta muntu wahiriye muri iriya modoka gusa ngo ntibazi icyayiteye.

 

Ngo umushoferi wari utwaye iriya modoka, yahise aburirwa irengero nyuma y’uko ihiye gusa ngo ubu aracyashakishwa.

 

Iyi modoka ihiriye i Nyamata nyuma y’umunsi umwe indi modoka yo mu bwoko bw’ivatiri ihiriye i Rugende ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werecyeza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.