Umugore akomeje gukora amafoto akomeje kuvugisha benshi ku isi ndetse akaba agiye kumugira umuherwe
Umugore ukomeje gutungura benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ubuhanga yifitemo mugukora amafoto asekeje kandi atangaje .
Catherine Jepkembi umugore w’umunyempano zitangaje w’imyaka 25 ,ukomoka mu gihugu cya Kenya akomeje gutugurana mu mafoto atagaje ashyira kumbuga nkoranyambaga n’ubuhanga bwo kwifotoza afite.
Uyu mugore w’abana 2 yatangiye gukora aya mafoto asa naho yikinira ariko ubu amaze kumugira icyamamare kumbuga nkoranya mbaga ndetse amaze gukuramo umusaruro ufatika.
Catherine avuga ko yatangiye gukora aya mafoto , ubwo yirirwaga murugo yabuze icyo akora ,akavugako icyo gihe yari atwite inda ya kabiri, ubwo igihugu cya Kenya cyari muri Gahunda ya guma mu rugo,ni bwo yatangiye gukora aya mafoto agatagaza benshi.
Mu mafoto mashya aherutse gukora , iyemeje abantu cyane ikanabatangaza niyo yishyize mu kigori kiri mu murima nindi ahagaze ku mbabura arikokerezaho ikigori. Ubu aya mafoto amaze kumuhesha amasezerano n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi murwego rwo kubamamariza.
Isomo: Ntugatinye kwereka abandi ibyo uzi kuko bishobora kukuviramo umugisha