Miss Amanda Isimbi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yibarutse umukobwa

Miss Amanda Isimbi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yibarutse umukobwa

Aug 03,2021

Miss Isimbi Amanda wabye nkampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013 na Wamukota Tom Bush usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa

 

. Miss Amanda yabyaye umukobwa

. Miss Amanda yibarutse imfura ye na Wamukota Tom Bush

. Wamukota Tom Bush ukinira Patriots BBC yabyaranye na Miss Amanda bamaze umwaka bakundana

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo Isimbi Amanda na Wamukota Tom Bush nibwo babarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

 

Amakuru agera ku gihe n’uko Isimbi yavuze ko ashimira Imana kuba yaribarutse neza ndetse we n’umwana we bameze neza.

 

Ati “Umwana ameze neza, nanjye ndashima Imana ko yatumye mbyara neza.”

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

 

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.