Kera kabaye Vestine & Dorcas basinye amasezerano na M.I Entertainment ya Murindahabi Irene

Kera kabaye Vestine & Dorcas basinye amasezerano na M.I Entertainment ya Murindahabi Irene

Aug 03,2021

Abahanzikazi bato bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas basinyanye masezerano y’igihe kitatangajwe n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika M.I.E y’Umunyamakuru Murindahabi Irénée.

. M.I.E na Vestine & Dorcas basinye amasezerano y'imikoranire

. Gusinya amasezerano hagati ya MIE na Vestine & Dorcas byatwaye umunsi wose

. Itsinda Vestine & Dorcas na M.I Entertainment bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire

Itsinda Vestine & Dorcas na M.I Entertainment bumvikanye

.Itsinda Vestine & Dorcas na M.I Entertainment basubiranye

 

Ni nyuma y'amagambo ndetse n'amahane menshi byabaye bikavukamo ikimeze nko kutumvukana hagati ya Irene n’aba bana Vestine na Dorcas , kuri ubu basinyanye amasezerano na MIE amasezerano y’igihe kirekire bakorana na MIE(M&Irene Empire).

 

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu aho umuryango w’aba bahanzikazi utuye.

 

Murindahabi Iréné umujyanama wa Vestine na Dorcas yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru , ko aya masezerano yafashe umunsi wose kuko byamusabye kujya i Musanze ari kumwe n’umunyategeko we bafata umwanya wo kubanza kuganiriza umuryango w’aba bakobwa ibi bikubiye mu masezerano n’inyungu zirimo.

 

Irénée yavuze ko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitemerewe kubitangaza, ariko ko buri ruhande rwashyize umukono ku bintu rwemera kandi ruzashyira mu bikorwa.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono na Nyina [Uzamukunda Elisabeth] wa Vestine na Dorcas nyuma y’uko abiherewe uburenganzira n’umugabo we.

 

Ati “Byansabye kubanza gusobanurira umuryango ibijyanye n’amasezerano basinya kugira ngo basinye ibyo bazi. Urumva nagombaga kujyana n’umunyamategeko, ni we wagiye arabasobanurira hanyuma dusinya amasezerano ndataha. Ni amasezerano yatwaye umunsi wose, umuryango usobanurirwa ingingo zikubiye mu masezerano n’umumaro zifitiye abahanzi.”

 

Akomeza ati “Mama wabo niwe washyize umukono ku masezerano, ndetse yari yabiherewe uburenganzira na Se kuko ari mu kazi.”

 

M. Irénée akomeza avuga ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, bagiye gukomeza gukora ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibisanzwe. Avuga ko nta kwezi gushira badasohoye indirimbo nshya.

 

Uyu mujyanama yavuze ko bari kwishimira umusaruro w’indirimbo ‘Adonai’ aho iherutse kuzuza miliyoni imwe y’abantu bayirebye kuri Youtube.

 

Ubwo havukaga umwuka mubi hagati y’impande zombi mu minsi ishize, abantu batandukanye bavuze ko iyo M. Irénée aza kuba afitanye amasezerano n’aba bahanzikazi ibibazo byavutse hagati y’abo bitari kuvuka ngo byiharire urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

 

M.I Irénée ariko yavugaga ko yagerageje inshuro zirenga eshatu kugirana amasezerano n’aba bahanzikazi ariko akananizwa. Vestine na Dorcas bashimye Imana nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na M. I. E, bashima M. Irénée