Uwari Minisitiri w'ingabo muri Tanzania yitabye Imana

Uwari Minisitiri w'ingabo muri Tanzania yitabye Imana

Aug 03,2021

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania uri mu ruzinduko rw'akazi hano mu Rwanda, yatangaje ko Elias John Kwandikwa wari Minisitiri w'Ingabo za Tanzania yitabye Imana.

Elias John Kwandikwa wari Minisitri w'ingabo muri Tanzaniya yapfuye

Elias John Kwandikwa yatabarutse

. Perezida Samia Suhulu yihanganishije umuryango wa Min. Elias John Kwandikwa watabarutse

 

Perezida Samia yemeje urupfu rwa Minisitiri w'Ingabo z'igihugu cye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati: "Mbabajwe no kubamenyesha ko uwari Minisitiri w’Ingabo z'igihugu, Elias John Kwandikwa yitabye Imana. Nzahora nibuka ubuhanga bwe mu miyoborere no gukunda igihugu."

Perezida Samia yakomeje yihanganisha n'umuryango wa nyakwigendera, Ingabo za Tanzania, Inteko ishinga amategeko ndetse n'abaturage ba kiriya gihugu.

Perezida Samia Suluhu yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, kugeza ubwo butumwa ku muryango wa nyakwigendera no ku nshuti ze.

Abayobozi batandukanye muri Tanzania bavuze ko John Kwandikwa yitabye Imana ejo ku wa Mbere aguye mu Bitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam aho yarimo akurikiranwa n’Abaganga.

Abandi bihanganishije umuryango wa John Kwandikwa ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, John Ndugai wavuze ko yababajwe n’urupfu rw’umwe mu bagize Inteko, John Kwandikwa wari uhagarariye agace ka Ushetu akabifatanya no kuba Minisitiri w’Ingabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yifashishije Twitter ye na we yihanganishije Perezida Samia n'abanya-Tanzania ku bw'urupfu rw'uriya muyobozi.