Saif al-Islam umuhungu wa Kadhafi mu nzira zo kwisubiza amatware ya Se
Saif al-Islam, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi wa Libya, bamwe bafataga nk’umunyagitugu abandi bakamufata nk’intwari ya Afurika, yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera kunga abaturage ba Libya nyuma y’imyaka isaga 10 iki gihugu kiri mu kavuyo ka politiki, aho ndetse ateganya no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
. Saif al-Islam umuhungu wa Kadhafi arashaka kwisubiza ingoma ya se
. Umuhungu wa Ghadafi aritegura kwiyamamariza kuyobora Libya
Mu kiganiro mbonekarimwe wavuga ko ari icya mbere yahaye itangazamakuru kuva muri 2014, aho yavuganye na New York Times ari mu rugo muri villa y’amagorofa abiri ahitwa Zintan mu burengerazuba bwa Libya.
Hari hashize igihe hari amayobera ku hantu Saif al-Islam yaba aherereye dore ko ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha by’intambara.
Uyu mugabo w’imyaka 49, mbere ya 2011 wabonwaga nk’umuntu ushobora kuzasimbura se ku butegetsi, yavuze ko mu myaka icumi ishize abanyapolitiki ntacyo bagejeje ku Banyalibiya usibye imibereho mibi.
Saif al-Islam yagize ati: "Igihe kirageze cyo gusubira mu bihe byashize. Igihugu kiri ku mavi ... Nta mafaranga, nta mutekano. Nta buzima hano."
Nyuma y’imyaka mirongo ine ku butegetsi, umuryango wa Muammar Kadhafi wahiritswe nabi mu nkundura yiswe Arab Spring mu 2011. Batatu mu bahungu barindwi ba Kadhafi barishwe, ariko Saif al-Islam izina rye risobanuye “Inkota ya Islam” ari mu barokotse.
Saif al-Islam yatawe muri yombi n’abahiritse se mu Ugushyingo 2011 nyuma y’iminsi micye Kadhafi yishwe. Imyaka ine nyuma yaho, urukiko rwa Tripoli rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari kubera ibyaha byakozwe mu gihe cy’imyivumbagatanyo.
ICC yakunze gusaba ko yoherezwa ngo imuburanishe ariko biba iby’ubusa.
Kugaruka muri politiki
Kuva muri Kamena 2014 agaragara muri video ari mu rubanza mu Rukiko rwa Tripoli, Saif al-Islam ntabwo yaherukaga kumvikana cyangwa kugaragara mu ruhame.
Muri iki kiganiro cya mbere yahaye New York Times kuva icyo gihe, Saif al-Islam yatangaje ko ubu ari umugabo widegembya witegura kugaruka muri politiki kandi ko abari baramufashe babaye inshuti ze.
Yavuze ko abari bitwaje intwaro bamutaye muri yombi baje kubona ko ashobora kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi ufite imbaraga.
Kuri ubu igihugu cya Libya cyacitsemo ibice bibiri cyangwa gifite ubuyobozi bubiri, bushyigikiwe n’ibihugu by’amahanga n’imitwe itandukanye y’abarwanyi bitwaje ibirwanisho.
Kugaruka kwa Saif al-Islam muri politiki ya Libya ariko gushobora guhura n'inzitizi, zirimo kuba yarahamijwe ibyaha n'urukiko rwa Tripoli ndetse no kuba ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Nk’uko ikinyamakuru New York Times kibitangaza ariko, umuhungu wa Muammar Kadhafi wize mu Bwongereza asa naho atacitse intege.
Saif al-Islam yavuze ko "yari yizeye ko ibyo bibazo by’amategeko bishobora kuganirwaho mu gihe abaturage benshi ba Libya bamuhisemo nk'umuyobozi wabo".