Ruhango: Hagaragaye umusore ujya mu mihango nk'abakobwa ibintu avuga ko bimutera uburibwe bukomeye ndetse bikamubangamira cyane

Ruhango: Hagaragaye umusore ujya mu mihango nk'abakobwa ibintu avuga ko bimutera uburibwe bukomeye ndetse bikamubangamira cyane

Aug 04,2021

Biratangaje cyane kumva hari umuhungu ujya mu mihango nk'abakobwa, bibaho mu gihe yavutse afite ibice bijya guhura niby'abakobwa kandi ari umuhungu, nk'uko mu Karere ka Ruhango hano mu Rwanda havugwa umusore ujya mu mihango y'abakobwa.

 

. Umusore ujya mu kwezi kw'abagore

. Umusore arasaba ubuvugizi ngo avurwe nyuma yo gusanga afite nyababyeyi

. Iyo agiye mu mihango araribwa cyane

. Imihango iramurya cyane bigatuma ajya kwa muganga

 

Mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinihira, hagaragaye umusore uri mu kigero cy'imyaka 19 uvuga ko ajya mu mihango nk'uko Tv1 dukesha iyi nkuru yabitangaje. Iyo iminsi 28 igeze aba ari mu bihe bidasanzwe by'imihango akaribwa bikomeye akajyanwa kwa munganga ari indembe kugira ngo ahabwe imiti.

 

Imiterere y'uyu musore irimo ijwi n'igihagararo ni nk'iy'abahungu ndetse afite n'imyanya myibarukiro y'abahungu, gusa akagira nanone n'indi isa nk'icy'abakobwa gusa itagaragara neza. Icyakora afite amabere ameze nk'ay'abakobwa. Avuga ko imihango ye iyo igeze yumva mu nda huzuyemo ibintu bimeze nk'amazi ariko ntasohoke, ubwo aba ari mu buribwe bukomeye bigatuma ajya kwa muganga gufata imiti igabanya uburibwe.

 

Yagize ati “Kuko imihango idasohoka ndarwara nkumva mu nda harimo ibintu by’amazi, bantera umuti ungabanyiriza uburibwe.” Uyu musore avuga ko yiyumva nk'umuhungu, gusa akaba yaratunguwe no kubwirwa ko afite nyababyeyi.

Ati: "Mfite ikibazo cyo kudasobanuka neza hasi, ..mwankorera ubuvugizi bakamvura kubera ko birambangamiye kuba ntafite icyo ndicyo nyine ntari umuhungu cyangwa umukobwa".

 

Umubyeyi w'uyu mwana yabwiye Tv1 ko yakabaye yaramuvuje cyera akivuka ariko akaba yarabuze ubushobozi. Yavuze ko yagerageje kumujyana ku bitaro bya Gitwe bamuca Miliyoni 7 z'amanyarwanda kugira ngo bamuvurire umwana bamuhindure umukobwa na cyane ko umu Dogiteri wo muri ibyo bitaro yamusanzemo nyababyeyi. 

 

Amakuru avuga ko ibitaro bya Gitwe byamuhaye Taransiferi ya CHUK, bagezeyo bababwira ko hari umuganga w'umuzungi bategereje akaba ari we uzamubaga. Bagiyeyo mbere y'umwaduko wa Covid-19, aho iki cyorezo gikarije ubukana bahitamo gusubira iwabo m ruhango. Na n'ubu baracyategereje ko CHUK izabahamagara.