Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Leta ya Mozambique zamenesheje inyeshyamba mu birindiro bikuru byazo

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Leta ya Mozambique zamenesheje inyeshyamba mu birindiro bikuru byazo

Aug 04,2021

Igitero cy’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda cyavanye inyeshyamba mu birindiro byari bisigaye byazo mu gace ka Awasse mu karere ka Mocímboa da Praia ahafatwaga "nk’icyicaro cyazo".

 

. Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique zikomeje guhashya inyeshamba

. Inyeshyamba zigometse ku butegetsi zirikanwe ahafatwaga nk'ibirindiro bikuru byazo

. Ibitero ku nyeshyamba birakomeje ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zikmeje kwigarurira ibirindiro bitandukanye

 

Jose Tembe, umunyamakuru wa BBC muri Mozambique avuga ko muri icyo gitero hafashwe imbunda nyinshi ntoya n’inini n’amasasu by’inyeshyamba.

 

Awasse ubu ni agace kabohowe, kari muri 45Km mu burengerazuba bw’umujyi mukuru w’aka karere uri ku nyanja.

 

Awasse ni hamwe mu hantu habiri muri Mocimboa da Praia aho kugumuka kw’izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam kwatangiriye mu myaka ine ishize.

 

Kubera uburyo ari ahantu h’ingenzi mu rugamba, hafatwaga nk’icyicaro gikuru cyizi nyeshyamba.

 

Umujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y’izi nyeshyamba niwo ushobora gukurikiraho mu bitero by’izi ngabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda, nk’uko Tembe abivuga.

 

Uwo mujyi uri muri 70Km mu majyepfo y’uwa Palma ahari umushinga munini wo guhindura gaze ibisukika washowemo miliyari z’amadorari na kompanyi y’Abafaransa ya Total.

 

Tembe avuga ariko ko ikiri kure kurangira kuko izi nyeshyamba zikigenzura ahantu hatandukanye mu bice byinshi bya Cabo Delgado.

 

Kuwa kabiri, Bernardino Rafael umukuru w’igipolisi cya Mozambique yasuye agace ka Awasse, aho yabwiye abanyamakuru ko aje no kureba uko hasubizwaho imiyoboro y’amashanyarazi n’itumanaho yashenywe n’izi nyeshyamba.

 

Kubera kwangizwa kw’umuyoboro w’amashanyarazi wa Awasse, uturere twose two mu majyaruguru ya Mozambique nta mashanyatazi dufite kuva mu mpera z’umwaka ushize.

 

Ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, nazo ziherutse kugera muri Mozambique ngo zinjire mu mirwano yo guhashya izi nyeshyamba.

 

Izi nyeshyamba zateye ubwoba zinigarurira uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017, abantu barenga 3,000 barishwe naho abarenga 800,000 barahunga.

 

 

BBC