Imyaka 37 irashize Sankara ahinduye icyari Haute Volta Burkina Faso, menya impamvu n'uko uyu munsi wizihizwa

Imyaka 37 irashize Sankara ahinduye icyari Haute Volta Burkina Faso, menya impamvu n'uko uyu munsi wizihizwa

Aug 04,2021

Imyaka 37 Thomas Sankara ahaye icyahoze ari Haute-Volta izina rya Burkina Faso, bisobanuye “. Uku guhindura izina ry’igihugu ku mugaragaro cyari ikimenyetso gikomeye cyo guca ukubiri n’ahahise ha gikoloni no gusobanura intego z’impinduramatwara ya Sankara.

"Mu itegeko ryo ku ya 2 Kanama 1984, Kapiteni Thomas Sankara, yifuzaga guhanagura" amateka y’ahahise n’ubukoloni bushya ", ahindura Haute-Volta Repubulika Iharanira Demokarasi ya rubanda ya Bourkina Fâso, "igihugu cy'abantu b'inyangamugayo". Miliyoni zirindwi z’abagituye ntibakiri “Aba-Voltaïques” ahubwo ni “Aba-Bourkinabè”.

Ibendera rya kera rya Haute Volta ryari rigizwe n’amabara y’umukara, umweru n’umutuku, naryo ryarahinduwe. Ubu ibendera ry’iki gihugu rigizwe n’amabara y’umutuku n’icyatsi atambitse n’inyenyeri y’umuhondo hagati.

Ikindi cyahinduwe n’indirimbo yubahiriza igihugu yitwaga “Volta” yahinduwe “Ditanie”, cyangwa “Indirimbo y’Intsinzi”. Intego y’igihugu na yo yarahinduwe iva ku kuba Ubumwe, Umurimo n’Ubutabera, ihinduka “Igihugu cyangwa urupfu, tuzatsinda.”

Uko guhindura izina ry’igihugu cyahoze gikolonijwe n’u Bufaransa kwizihijwe nyuma y’iminsi ibiri ku itariki nk’iyi ya 04 Kanama, umunsi w’isabukuru ya mbere y’impinduramatwara ya Thomas Sankara.

Kuri uyu munsi, Inama y’igihugu ishinzwe impinduramatwara (CNR) itegura ibirori mu gihugu hose mu rwego rwo guha icyubahiro Bourkina Fâso nshya. Usibye ibirori byemewe, haba kandi imikino y’umupira amaguru iy’iteramakofe, ndetse n’isiganwa ry’amagare.

Muri Ouagadougou, ibirori byayoborwaga na Kapiteni Sankara imbonankubone. Umuyobozi w'imyaka 36, wafashe ubutegetsi hamwe n’itsinda ry’abasirikare umwaka umwe mbere, yabaga yishimye.

Mu gitondo cya kare cyo ku ya 4 Kanama, nyuma y’ijoro ryo kwizihiza hamwe n’itsinda ry’abasirikare bakuru bari bamwegereye bagera kuri makumyabiri, ku cyicaro cye, Sankara yafashe gitari atangira kuvuza imirya.

Mu bashyitsi bari batumiwe uwo munsi, harimo umukuru ari we Perezida wa Ghana, John Jerry Rawlings, n’amataratara ye manini yijimye byagaragaraga ko yatangajwe n’impano zindi zihishe z’uwari wamutumiye nkuko byanagarutsweho na Mohamed Selhami, icyo gihe wari intumwa idasanzwe ya Jeune Afrique, wanditse ati "impinduramatwara ntabwo ikintu gusa gihagarika ibitekerezo, inamenya kushimirwa, cyane cyane iyo Thomas Sankara abyitayeho".

Guhanagura ibimenyetso by'ubukoloni

Sankara warwanyaga ba gashakabuhake yasobanuye ko yahinduye izina ry’igihugu cye kugirango arusheho gushyira mu bikorwa imyumvire y’impinduramatwara muri Afurika.

Kuri we, ngo byari ngombwa gufata ingamba zikomeye kandi z’ubutwari “kugira ngo dusibe ibimenyetso by'ubukoloni”, haherewe ku zina bahawe n’abakoloni rya Haute Volta yavugaga ko ritari rijyanye n’indangagaciro n’imibereho byabo.

Kugeza ubu, Burkina Faso izwi nk’igihugu cy’abantu b’inyangamugayo ku Isi yose.

Kapiteni Thomas Sankara yaje kwicwa mu ihirika ry’ubutegetsi bwe nyuma y’imyaka 3, ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, asimburwa na Kapiteni Blaise Compaore nawe wavanwe ku butegetsi mu yindi mpinduramatwara ikomeye mu 2014.