Abakobwa: Imbere yawe hahagaze abasore 2: uw'ubu n'uwa burundu. Iyi nkuru iragufasha kubasobanukirwa bityo umenye amahitamo yawe

Abakobwa: Imbere yawe hahagaze abasore 2: uw'ubu n'uwa burundu. Iyi nkuru iragufasha kubasobanukirwa bityo umenye amahitamo yawe

Aug 04,2021

Umuntu ugukinisha azakoresha imbaraga ze, kugeza amenye ko wahindutse agakombe ke k'icyayi (Kugeza amenye ko igihe agushakira azajya akubona), ubundi akagukoresha ibyo ashaka. Iyi nkuru iraguha ishusho ndetse igufashe no guhitamo umukunzi. 

 

. Uko Watandukanya Umusore W'iraha N'umusore Ugukunda By'ukuri

. Umukunzi w'akanya gato n'umukunzi w'ibihe byose

. Umusore ugukunda by'ukuri n'ukuryarya

 

Iteka ryose uzitondere umuntu nk’uwo: Niba ari umusore, azakora ibiri mu bushobozi bwe byose, ndetse yiyime n’akaruhuko. Azashaka uburyo aba mwiza inyuma rwose (Attractive), azakurura amarangamutima yawe, maze akore uko ashoboye nawe ukururwe n’ibyo ubona inyuma kuri we, ubundi atangire akwigarurire. Uyu musore akenshi akoresha amarenga y’ibiganza bye cyane, amaso ye, uzajya uyabonamo ubuhehesi. Azahagarara mu ruhame rw’abantu, yambare neza, yitere ibihumura kugira ngo abe ari we umubona.

 

Umusore ugiye kugukinishiriza umutima nimuhura, mwembi muzahindukira, azagukuruza ingaragaro ye, birangirire aho atahe, kandi ntuzagaruka uko wagiye.

 

Mu nkuru tugenda tubagezaho umunsi ku munsi, tugaruka ku magambo yagiye avugwa n’abahanga ndetse n’ayanditswe n’ibinyamakuru bikomeye mu kubaka urukundo n'imibanire y’abantu. Mu by’ukuri, iyi ngingo twayigarutseho kenshi cyane. Ibyiyumviro by’ako kanya bimeze nk’urukundo rufatiyeho (Love At First Sight).

 

Jay Shetty yaragize ati ”Urukundo rufatiyeho ni rwiza, ariko ni ikintu umuntu wese akwiriye kwitondera, kuko uru rukundo ruzanwa n’amarangamutima adafashije, adafite icyo ashingiyeho, yubatse ku busa. Uru rukundo rurangirana n’umuhuro wa mbere w’abahuye kubera ko buri wese yakunze uko undi ateye nta kindi arebyeho. Urukundo rugira icyo rushingiraho”.

Ibi uyu mugabo yabivuze mu gitabo cye yise ngo ‘I’m a Monk’, kimaze igihe gito gisohotse.

 

Uyu musore azakunda ko umusura ahantu atuye cyane, ndetse ashake n’uburyo bwose uzahagera yitwaje icyo ari cyo cyose kuko ntagukunda ahubwo agushaka by’akanya gato. Erega urukundo rw’ukuri rugira ibintu bifatika rugenderaho kandi kurubona ntabwo bisaba ako kanya. Bisaba umwanya no kwicara ukabona koko ko bihari kandi bihagije, ukitegurira inzira nziza aho kwitegurira aho amarira yawe azamenekera.

 

Uyu musore numuha umwanya azagufata ikiganza, akube iruhande mukomezanye nk’aho mukundana. Uyu musore, azafungura imiryango ye, ubundi agutize agakoti mu gihe wagize imbeho kugira ngo ukunde ushukwe n’uburyarya bwe, ejo uzakamushyire, azagutuma guhaha kugira ngo umushyire ibyo wahashye,…

 

Azakubwira ko uri umuntu udasanzwe, mbese ko uruta abantu bose yahuye nabo. Uyu musore azakwereka ko uri uwa mbere kuri we. Nawe uzasanga wakuruwe nk’umuntu uri guca mu munyururu w’igare utabizi. Azakubwira ko afite inzu, afite amafaranga kugira ngo umwizere. Kumwizera ni ryo kosa rya mbere uzaba ukoze.

 

TUGANIREHO GATO.

 

Ubundi umuhungu ugukunda akwiriye kwitwara gute?

Ese ubundi niba uyu musore akora uko ashoboye kuki tuvuga ko hari ikindi agushakira? Ese kuki tumwita uw’agahe gato?.

Mu nyandiko nto cyane nasomye ahantu ariko ntibuka neza uwayanditse, hari aho banditse ngo “Urukundo ntabwo urwiyumvamo mu mutima wawe gusa, ahubwo ruzerera mu mubiri wawe no muri roho yawe”. 

 

Urukundo rwawe, byanga bikunze nawe uzumva ko ruhari hagati yawe n’umuntu ugushaka cyangwa nuba wicaye ujye wibaza uti ”Ariko se harya uyu musore kuva twahura ni iki nkwiriye gushingiraho, nkomeza kumuha umwanya wanjye? Icara hamwe, nushaka ufate ikaye n’ikaramu, ubundi wandike, A na B. Uvuge ngo nshingire kuki? Ese uyu musore turahuje? Ese amarangamutima niyo yonyine ari kunkoresha? Icyo gihe kuri iyo ntebe uzahavana igisubizo."

 

Umunsi umwe naganiriye n’inshuti yanjye, ntabwo byaba byiza kuyivuga izina, gusa ni umukobwa, yarambwiye ati ”Umuhungu dukundana kugeza ubu, njye byatangiye ntamukunda, bitangira ntamwiyumvamo, ku buryo kumubwira ngo Chr, biri mu bintu byangoraga, we yabimpamagaraga nkabyikiriza ariko bitandimo. Uyu musore yari yaranyeretse ko ankunda pe, kandi yari yaranyeretse ko atankurikiyeho ikindi, kuko nta n'ubwo yigaragazaga uko atari wenda ngo atire imyambaro cyangwa yambere iy’umusore wundi babana kugira ngo akunde yambare nk’igitangaza, yari we ubwe.

 

Uyu musore yigeze ambwira ngo ’Rero kuba hamwe nawe ntagufite, simbishoboye hitamo tube inshuti mu ruhame, cyangwa nguhe umwanya n’abo ushaka. Ni ukuri icyo gihe nta nshuti nagiraga nari njyenyine, byansabye kwicara hamwe, ndandika ngereranya abantu babiri, nsanga uyu musore sinkwiriye kumureka.

 

Nabonye ko nimureka akagenda, nzaba mbuze inshuti nziza, nzaba mbuze umwunganizi mu buzima, nzaba mbuze uwambaye iruhande mu bihe bibi n’ibyiza, nzaba mbuze njye, ndangije muha amahirwe, ndamwemerera. Kuko yankundaga njye nta mbaraga nasabwaga gushyira mu rukundo rwacu kuko sinamwiyumvagamo, ariko uko iminsi yagiye ihita niko nagiye mukunda nirengagiza abandi, ndetse nsanga ari nawe wari we kuri we njye. Kugeza ubu ntawamundutira.“.

 

Reka tuve kuri icyo gitekerezo cyacu twari dufashe ho gato.

 

Nuhura n’uyu musore bizarangira ari wowe, uri kujya ushaka ko muhura, ari wowe uri kumukunda cyane, ari wowe uri kurwana ku rukundo rwanyu:

 

Uyu mwiza inyuma ari mubi ku mutima, ni muhura akagushobora neza, bizarangira umwiyeguriye neza, birangire ari we ukunda cyane, birangiye umeze nk’igitebo kirimo inyanya ariko gifunguriye umwana ukiri imbere. Uzisanga umutekereza buri kanya, na buri munota (Ku mukobwa rero ubyange ubyemere, urwo ntabwo ari urukundo akwiriye). Uyu musore intego ye kwari ukukugira nk’ikinyugunyugu akakwigisha kuguruka, ubundi ukajya wigurutsa. Azatuma wiyumva nk’uwakora ku nyenyeri.

 

Umuhungu ugukinishiriza umutima nawe ubwawe uzamubona ariko bizagusaba gufungura amaso. Uyu musore azifuza ko musangira agacupa, rimwe na rimwe, azajya agusaba ibintu ubona ko akugoye ariko kubera uri gutangira kutabona, nawe uzajya uhumuriza wemere. Umuntu utagukunda, ajya mu rukundo kubera irari ry’umubiri we. Uku ni nako azarusohokamo mu gihe iryo yakwerekejeho rizaba rirangiye. Nta n'ubwo uzongera kumubera mu mutima habe na gato, kuko ntiwigeze uhaba n'ubusanzwe.

 

N’UBWO BIMEZE BITYO, HARI UMUHUNGU TWAKWITA UW’ITEKA RYOSE NAWE UGUSHAKA (KIND BOY AND FOREVER BOY).

 

Uyu musore ntazitwara bitandukanye cyane n’uwa mbere ariko nta n'ubwo azaba ameze nkawe, uyu musore ntazihindura uko atari kugira ngo umubone, ikindi nta n'ubwo azaguhindura kandi nta n'ubwo azagusaba ibirenze. Uyu musore ibintu bye abikora yitonze buhoro buhoro ariko bikakugeraho. Uyu musore agira isoni, nta n'ubwo akunda kukwiyegereza cyane.

 

Uyu musore ntagira ijambo avuga ridaherekejwe n’igikorwa kandi kivuye ku mutima, ntakunda kwigaragaza mu maso yawe. Uyu musore ibyo akora byose agukorera, ntaba ategereje icyo nawe uzabimukorera. Ntabwo ategereza ngo abe ari we uhabwa mbere, kuko nta n'ubwo aba ashaka ibivuye kuri wowe cyane kuko abifata nko kukugora, n’ubwo nawe uri umuntu.

 

Uyu musore azishimira kuyoborwa nawe kugeza umweretse inzira yinjira mu mutima wawe. Amarangamutima azamusaga akureke ubimenye ariko agusabe kumufasha. Azemera ko agukunda abihamishe ibikorwa bitarimo kwiyemera.

 

UZABANZA GUSHIDIKANYA MURI WOWE, KUKO UMUSORE W’ITEKA RYOSE AZAZA AGUTUNGUYE, NTA N'UBWO AZABA ASHAMAJE

 

Reka tugaruke gato kuri cya gitekerezo cy’inshuti yanjye twaganiriye, nawe yabanje gushidikanya cyane, ariko nyuma asanga bikwiriye. Kenshi uyu musore w'iteka azakubwira ko agukunda, uzabanza ushidikanye kuko erega nta n'amarangamutima uzaba umufitiye kuko na cyane ko adashamaje rwose, uzabanza wange kubera ko hari undi ku ruhande uri kukwatsa, cyangwa waguhemukiye kubera ko yari umukinnyi gusa. Ntabwo ushaka kongera kwirekura nka mbere kubera ko utekereza ko ushobora kuba ugiye kongera kubeshywa.

 

Gusa gahoro gahoro, uyu musore uzamusanga imbere mu mutima wawe kandi muzakundana bitinde. Uyu musore ntazakwirukansa mu gihe gito gusa nanone ntazemera gutegereza cyane. Azagutegereza ndetse anakubwire ko agutegereje akubwire ko ukwiriye kwishima. Nta n'ubwo yizeye neza ko uzamurebaho, ariko azi ko uzatekereza kuba yazakubabaza. Uyu muntu ni we wenyine uzagufata uko wahoze wifuza gufatwa. Gusa ntabwo azagufata uko ubyifuza.

 

“Umusore wa burundu, azagufata ikiganza, ntazakirekura, nta n'ubwo azigera akureka ngo ugende”. 

 

“Wibabaza ugukunda, ngo ushimishe uzakubabaza ejo”.

 

“Wibabaza urukundo rwawe rw’ubu n’ejo”

 

“Kunda umuntu ugukunda cyane kuko uwo utekereza ko ukunda wasanga akunda abandi ari kugukoresha”.

 

“Ese umuntu ugukunda wamuyoberwa? Ese nawe ugendera ku marangamutima ashingiye ku busa? Urukundo rubaho kandi ugukunda ntazigera agenda”.

Ngaho rero nawe menya guhitamo hagati y'umusore w'ubu n'uwa burundu. Byose biri mu biganza byawe.

INKURU WASOMA

Ibi ibintu 5 ubyitayeho buri munsi byatuma ugira uburanga butangaje