Abantu 17 bari mu bukwe bakubiswe n'inkuba barapfa

Abantu 17 bari mu bukwe bakubiswe n'inkuba barapfa

Aug 05,2021

Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by'ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma y'uko bakubiswe n'inkuba, nkuko abategetsi babivuze.

 

Abandi 14, barimo n'umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.

Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y'abageni, ubwo bakubitwaga n'inkuba.

Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda nk'uko bimwe mu bitangazamakuru byabigarutseho.

Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n'inkuba muri Aziya y'amajyepfo.

Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.