Umugabo yatwikiye umugore we mu nzu bapfa akabariro
Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Uganda, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w'imyaka 35, kuko yanze batera akabariro ndetse akamwima ibiryo.
Kwesiga w'imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba, akeka ko ari mu nzu.
Ku bw'amahirwe, ubwo inzu yatwikwagwa nta muntu wari mu nzu kuko Rachel yari yagiye gusura abaturanyi.
Ababibonye bavuga ko umwiryane wadutse muri uwo muryango ubwo Kwesiga yatangiye kuzajya yirirwa anywa inzoga, umugore na we afata umwanzuro wo kutazongera kuryamana na we no kutamuha ibiryo.
Abaturage bahise bata muri yombi Kwesiga, yemera ko yashakaga kwica umugore we nk'uko Chimpreports ibitangaza.
Umuyobozi muri ako gace, Patrick Abenawe yamaganye iyo myitwarire, abuza abaturage kwihanira.