Mangwende werekanwe nk'umukinnyi wa FAR Rabat yagize icyo atangaza
Myugaruro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yatangaje ko yiteguye guha FAR Rabat ibyo afite byose, nyuma yo kumwerekana nk'umukinnyi wayo mushya.
. Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yerekanwe nk'umukinnyi wa FAR Rabat
. Ibyishimo bya Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende uri mu ikipe ya FAR Rabat
. Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende azajya ahembwa asaga miliyoni 5 z'amanyarwanda buri kwezi
. Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yaguzwe na FAR Rabat yo muri Maroc
Ku munsi w'ejo ni bwo iyi kipe y'Ingabo za Maroc yerekanye Mangwende nk'umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumugura abarirwa muri Frw miliyoni 430 imukuye muri APR FC.
FAR Rabat ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye Mangwende ikaze, iti: "Ikaze Imanishimwe Emmanuel, umukinnyi wa kabiri dusinyishije ukina inyuma ibumoso, ku myaka 26 y'amavuko ni Umunyarwanda waturutse muri APR FC."
Mu mashusho y’umunota n’amasegonda 52 FAR Rabat yasohoye nyuma yo kwerekana Mangwende, uyu mukinnyi, yumvikana agira ati: "Nitwa Imanishimwe Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande rw’ibumoso."
"Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR."
Mangwende yerekanwe nk'umukinnyi wa FAR Rabat nyuma yo gutsinda ikizamini cy'ubuzima.
Mbere yaho yari yabanje gutambagizwa mu nzu y’iyi kipe, yerekwa ibikombe byose yegukanye birimo 12 bya Shampiyona ya Maroc, 11 by’Igihugu, kimwe cyo mu cyiciro cya kabiri, bine bya Super coupe ya Maroc, kimwe cya CAF Champions League na kimwe cya CAF Confederation Cup.
Amakuru avugwa ko Imanishimwe Emmanuel azajya ahembwa n'iriya kipe asaga Frw miliyoni 5.7 buri kwezi.
Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari amaze imyaka itanu muri APR FC, aho yayigezemo mu 2016. Yari avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Aspor FC.
FAR Rabat yerekejemo, yashinzwe mu 1958, yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa gatatu muri Maroc ndetse itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wanyuze muri Simba SC yo muri Tanzania.
Iyi kipe izahagararira Maroc muri CAF Confederation Cup, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa Coupe de la Thrône igomba guhuriramo na Moghreb Tétouan yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.