Ntibisanzwe: Umwana yavutse atwite impanga 2 abaganga bazimukuramo banahishura uko byagenze

Ntibisanzwe: Umwana yavutse atwite impanga 2 abaganga bazimukuramo banahishura uko byagenze

Aug 05,2021

Abaganga mu bitaro byitwa Assuta Medical Center biri ahitwa Ashod muri Israel bakuye insoro (embryos) ebyiri zari zirimo gukurira mu mwana w'umukobwa wari umaze kuvuka.

 

Ibi byabaye mu ntangiriro za Nyakanga bizwi mu buvuzi nka fetus-in-fetu, nk'uko Times of Israel yabigarutseho.

Uyobora agace kita ku bana mu Bitaro bya Assuta, Omer Globus, avuga ko mu bintu bidakunze kubaho, ibyabaye biri kuri kimwe mu bintu 500,000.

Muganga Omer Globus, ati " Twaratunguwe gusanga harimo igi rikura mu nda y'uriya mwana. Biriya bishobora kubaho bitewe n'impamvu nyinshi gusa imwe ikaba kuba haratangiye hatwiswe impanga nyuma igi rimwe rikamira (absorb) irindi."

Mbere y'uko uwo mukobwa avuka, ibyuma byabugenewe byari byagaragaje ko uwo mwana afite inda nini. Akimara kuvuka byagaragye ko yari afite impanga mu nda ye.

Uyu mwana w'umukobwa yakorewe ibizamini bya ngombwa, bemeza ko izo mpanga zavanwa mu nda ye kandi igikorwa cyagenze neza.

Uyu mukobwa yasezerewe kimwe na nyina, akaba ameze neza.

Tags: