Byamaze kwemezwa ko Lionel Messi yatandukanye burundu na FC Barcelone

Byamaze kwemezwa ko Lionel Messi yatandukanye burundu na FC Barcelone

Aug 06,2021

Umunyabigwi akaba yari na kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yamaze gutandukana n’iyi kipe yakoreyemo amateka akomeye nyuma yo kunanirwa kumuha ibyo yifuza bitewe n’ikibazo cy’ubukungu ifite.

 

Nubwo ikipe n’umukinnyi bari bamaze kumvikana ndetse bamaze no kumvikana ku mafaranga, byaje guhinduka ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’ubukungu ikipe ifite kitatuma ibasha kumuha ibyo bari bumvikanye.

 

Lionel Messi yamaze kurekurwa na FC Barcelona ubu agiye gushaka indi kipe nshya yerekezamo ariko amahirwe menshi aramwerekeza I Paris.

 

Itangazo FC Barcelona yashyize hanze rigira riti “Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana ndetse hari n’ubushake bwo kongera amasezerano mashya uyu munsi, ibi ntabwo byashobotse bitewe n’amabwiriza ya La Liga yo kwandika abakinnyi.

 

Kubera iki kibazo, Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe cyane no kuba icyifuzo cy’umukinnyi n’icy’ikipe bitagezweho.

 

FC Barcelona ibikuye ku mutima irashimira umukinnyi [Lionel Messi] kubera umusanzu we mu kuzamura ikipe kandi iramwifuriza ibyiza byose mu hazaza he yaba mu buzima bwe no mu kazi ke.”

 

Uyu munsi nibwo Messi na se Jorge ndetse n’abayobozi ba Barca bakoze inama ikomeye bashakira hamwe icyatuma Messi aguma I Camp Nou ariko nta cyavuyemo ahubwo bemeye ko Messi asohoka cyane ko yari yararangije amasezerano.

 

Messi yari yemeye kugabanya 50% by’umushahara we ndetse yari yemeye gusinya imyaka 4 kugira ngo arebe ko La Liga yamwandika. Ibi byari bivuze ko ku mushahara yahembwaga ku cyumweru yari gusigarana ibihumbi 250 by’amapawundi gusa.

 

Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa, mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004. Ibi bivuze ko yari ayimazemo imyaka 20.

 

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka, yifuzaga kuyigumamo ariko ikibazo cy’amikoro gitumye atandukana n’uyu mubyeyi we[Barca] wamureze akamuha buri kimwe.

 

Kuwa Gatatu, Neymar Jr yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi, Angel Di Maria, Leo Parades na Marco Veratti, arangije yandikaho ngo "inshuti". Ibi biraca amarenga ko uyu munyabigwi ashobora kwererekeza i Paris.