Padiri Buhanga Jean Claude yaguye mu mpanuka y'imodoka

Padiri Buhanga Jean Claude yaguye mu mpanuka y'imodoka

Aug 06,2021

Padiri Jean-Claude Buhanga wayoboraga Paruwasi ya Cyahinda muri Diyoseze ya Butare yaguye mu mpanuka y’imodoka uyu munsi, hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.

 

. Padiri Jean-Claude Buhanga yagonzwe n'ikamyo

. Ikamyo y'abashinwa yagonze imodoka ya Padiri Jean-Claude Buhanga

. Impanuka ikomeye yahitanye Padiri Jean-Claude Buhanga

 

Amakuru aravuga ko uyu mupadiri yabonye ikamyo y’Abashinwa mu zikora umuhanda Huye-Nyaruguru, yari ifite ibibazo tekiniki ahitamo guhagarara kugira ngo ihite ahubwo birangira ije igwira ivatiri ye ahita apfa uwo bari kumwe arakomereka. Imana imwakire.

 

Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y’isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya ‘Community Center’.

 

Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

 

Nubwo Padiri Buhanga yahise yitaba Imana,Faratiri Niyonsaba we yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.

 

Umwe mu babonye iby’iyo mpanuka yavuze ko ikamyo ijya kugwira iyo mogoka yaturutse hakurya yirukanka cyane ndetse ivuza amahoni menshi, ni uko yikubita ku nkengero za kaburimbo (Bordure) z’umukono wayo, maze iragaruka igwira imodoka yarimo Padiri na Faratiri, yari mu mukono wayo.

 

Uyu mupadiri azwi na benshi mu banyeshuri bize mu kigo cya Christ Roi kuko yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire waho.